Monserrat
Abasore n’ inkumi, abagabo n’ abagore bagize Club RDI y i Barcelona ho mu gihugu cya Espanye bakoze inama rukokoma, bayikorera ahitwa Montserrat. Mu by’ukuri bakoze umwiherero w’amasaha 48 kugira ngo baganire birambuye.
Bunguranye ibitekerezo ku bibazo byinshi bishishikaje Abanyarwanda ariko by’umwihariko barebeye hamwe uko ikibazo cy impunzi z’Abanyarwanda zikomeje guteragizwa biturutse kuri politiki mpotozi ya Paul Kagame n’Agatsiko ke.
Abanyarwanda ntibashobora gukomeza guterwa sentiri nk’aho batagira igihugu bakomokamo. Kubera ko abitwa ko ari abayobozi b’igihugu cyacu aribo bakomeje gukurikirana Abanyarwanda iyo babahungiye, bakababuza umutekano n’amahwemo, twaba turi abiyahuzi n’abaswa cyane tudahagurutse ngo dushake inzira isubira mu Rwatubyaye.
Bityo rero :
(1) Aho ibihe bigeze, Abanyarwanda bari mu mahanga ntibakwiye gukomeza kwigundiriza mu bihugu bitabashaka.
Ibihugu by’abazungu byifitiye ibibazo by’ubukungu kandi birabona neza nko nta kibuza Abanyarwanda kuba mu gihugu cyabo .
( 2) Abanyarwanda bakwiye gutangira kwiyumvisha ko gutahuka mu Rwanda ari byo byiza .Gusa bikaba bigaragara ko ntawe ushishikajwe no gutahuka mu Rwanda uko rumeze ubu. Birasaba buri wese gutangira guca ukubiri n’umutima wo kuba nyamigendaho, ahubwo akemera kwitanga uko ashoboye kugira ngo politiki mbi iri mu Rwanda ihinduke mu buryo bwihuse.
Ndetse ngo mu gihe twaba tugaragaje ubushake, ibi bihugu by’abazungu byiteguye kudufasha guhangana na kariya Gatsiko k’abicanyi kateje jenoside mu Rwanda no muri Kongo, ubu abagize ako gatisko bakaba bibwira ko u Rwanda ari igihugu cyabo bonyine n’imiryango yabo gusa.Niyo mpamvu bagisahura ubutitsa, bakiberaho mu murengwe mu gihe abana ba rubanda rugufi bapfa ku bwinshi bazize bwaki, buri munsi.
CLUB RDI Barcelona irasanga :
(1)Abanyapolitiki ba Opozisiyo bakwiye guhaguruka bagashyira hamwe maze bagatangira kuvugira Abanyarwanda no gukora imishyikirano igamije gucyura impunzi mu mahoro no mu cyubahiro.
(2) Gukorera politiki mu mahanga bifite akamaro ariko ntibihagije kuko atari byo byonyine bizahirika ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Abanyapolitiki ba Opozisiyo bazagirira Abanyarwanda akamaro cyane ari uko biyemeje kumanuka bagasanga abaturage mu gihugu, bakibonera n’amaso yabo akarengane ka buri munsi Leta ya Kagame ikora, bagatera ingabo mu bitugu abanyapolitiki bafunze….bagafatanya n’abaturage URUGAMBA rwo gusubirana ubwigenge. Ni ukuri kw’impamo : Agatsiko kayobowe na Paul Kagame kashubije u Rwanda ku ngoyi y’ubucakara irushije ubukana ingoma ya gihake na gikolonize!
Turasanga iyo gahunda yo kujya gukorera kuri « terrain » ikwiye kwihutishwa. Kubera ko HCR n’ amahanga bahaye impunzi z’Abanyarwanda amezi atandatu gusa yo kwitegura gusubira iwabo, Club yacu irasanga hakagombye kuba hakozwe byinshi muri icyo gihe kigufi!
UMWANZURO.
(1)Abagize CLUB RDI ya Barcelona bakomeje gushima ubuyobozi bukuru bwa RDI RWANDA RWIZA kandi babusaba gutangaza mu gihe kitarambiranye amazina y’Abagize Biro nkuru iyobora ishyaka.
(2) Abasore n’ inkumi bagize CLUB RDI BARCELONA bijeje Nyakubahwa Faustin Twagiramungu, ko biteguye nta mususu kujyana n’ Abanyapolitiki b’ ishyaka ryacu gukorera politiki mu gihugu, ku italiki izaba yemejwe.
Imana izadufasha,
Natwe tuzashyiraho akacu,
Tuzakora ibishobika byose,
Tugobotore u Rwanda n’ Abanyarwanda,
Mu menyo y’ Agatsiko kirimbuzi
Kayobowe na Paul Kagame.
Jacques Kayumba
Barcelona, Espagne, in HYPERLINK « http://www.leprophete.fr » http://www.leprophete.fr, le 6/11/2011
Aimable (lundi, 07 novembre 2011 10:19)
Les jours de Paul Kagame à la tête du Rwanda seraient-ils comptés? D’après des observateurs, l’envoi par les USA des unités spéciales dans la région des Grands Lacs pour aider à combattre la LRA viserait la reconfiguration actuelle de l’Afrique. Or Paul Kagame s’est positionné comme l’empereur de la région. Le président burundais Nkurunziza est à la merci du président rwandais. Joseph Kabila de la RDC est comme son fils. En Ouganda, Museveni feint de soigner ses relations avec son ancien officier. Pour remodeler cette région, la pièce maîtresse est Paul Kagame. Si le rapport du juge français Trédevic sort en pointant Paul Kagame comme le commanditaire de l’assassinat de son prédécesseur Juvénal Habyarimana, la boucle sera bouclée. Paul Kagame va sauter et la région sera remodelé comme le veut l’Oncle Sam.
MG 07/11/2011
ndutiye (lundi, 07 novembre 2011 09:51)
Ibicucu biragwira, ubuhunzi bumaze kubarambira none barifuza kugaruka mu rwnda,mwatashye neza,abakoze nabi bakabihanirwa abakoze neza bakabishimirwa naho ngomwiyemeje kurwanya agatsiko k’abicanyi? abaicanyi ko ari mwebwe mwabanje kwirwanya mukicuza mukagaruka mu rwababyaye ko rubategerje ngo murwubake aho kurusubiza aho mwarugejeje.
Inararibonye (lundi, 07 novembre 2011 08:37)
Mwe ndabashyigiliye % pour %. Aho kugirango muhame mumahanga babaha imfashanyo (abenshi mubirirwa bavuza induru ntakazi bagira iyo baba) mwamarangiza mugakoronga, ibyoza ni uko mwaza mukaba mugihugu mukareba ibihabera bityo byabafasha kubona ibibazo neza, naho ubundi ntimuzi ibo murimo muravuga ayandingo gusa. Ariko se muzataha? Mbiteze amaso.
HYPERLINK « http://www.leprophete.fr » t « _blank »Birasekeje (lundi, 07 novembre 2011 05:32)