HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/01/24/rwanda-mu-ngabo-z-igihugu-hari-abadashyigikiye-amafuti-ya-leta-ya-paul-kagame-frank-k/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Rwanda : Mu ngabo z’igihugu hari abadashyigikiye amafuti ya Leta ya Paul Kagame. Frank K. »Rwanda : Mu ngabo z’igihugu hari abadashyigikiye amafuti ya Leta ya Paul Kagame. Frank K.

Barahari bifuza ko akarengane na munyangire byakurwaho hagakoreshwa ubutabera no mu ngabo z’igihugu

Turasaba abapadiri bashinzwe ikinyamakuru leprophete ko batunyurizaho iyi nkuru yacu.

Twashimye ukuntu mumaze iminsi mwandika mugaragaza akarengane abaturage bahura nako ku mpamvu z’ubutegetsi bubi bw’igitugu . Natwe hano mu gisilikari hari ibibazo byinshi cyane ariko wabireba ugasanga bishingiye kuri izi ngingo 2 zikurikira :

1.Akarengane gakabije.

Guhera mu mwaka ushize igihe hatangiraga za grenades muri Kigali, hari abasilikari bacu benshi bafunzwe abandi baricwa abandi baburirwa irengero kandi barengana. Ntabwo twumva neza ukuntu abasoda barwaniye igihugu bakakibohoza bakomeza gusuzugurwa no kwicwa urwagashinyaguro kandi bakaba batagira urwego rutabogamye rwakumva ibibazo byabo ngo rubarenganure. Bityo rero demokarasi n’imiyoborere myiza bivugwa muri iki gihugu twe ntabyo tubona cyangwa se ahari bigera ku bandi ariko twe ntibiratugeraho !

2.Munyangire irenze urugero

Kuva Afandi Nyamwasa yahunga ndetse akenda no kwicwa Imana igakinga akaboko hano mu gisilikari hahindutse byinshi cyane. Benshi bakomeje guhatirwa kubeshyera bagenzi babo kugira ngo bakunde barebwe neza. Ntabwo ari byiza kandi ntibyubahisha ingabo z’igihugu. Ikinyoma kirasenya nticyubaka .Hari abasilikari benshi bakomeje guhorwa inzangano ziri hejuru mu bayobozi, mu buryo bwo kubarenganya. Abafunzwe n’abishwe ntibagira umubare. Ndetse hari abasilikari amagana barigitishijwe baratubeshya ngo bahunze nyamara twe tuzi ko bishwe nabi.

Ikindi gikomeye ni uko bamwe mu bayobozi bacu bakomeza gusuzugurwa cyaneeee birenze igipimo. Bishoboka bite ko abantu bafite ranki y’aba officers bakubitwa nk’imbwa, bakirukanwa nta kosa kandi ntibagire aho baregera ? Umuntu akaza akakurasa nk’urasa itungo, bikarangirira aho nta rundi rubanza. Ubutabera burihe ? Umusilikari se ni igitungwa cy’umuntu ku giti cye cyangwa ashinzwe kurengera umutekano w’igihugu cyose !

3. Abakuru bacu baherutse gukurwa mu myanya yabo.

Iki kibazo nacyo ntabwo tukivugaho rumwe. Biragaragara ko muri bariya bitwa ko bafunze harimo abagana mu kwicwa . Kandi rero uko tubazi bararengana. Nyamara ni abasilikari b’agaciro gakomeye, bajijutse, ariko buriya bagiye gupfa nk’inyamafu! Ntabwo ari byiza, biratubabaje cyane.

Ntabwo dushobora gukomeza gushyigikira Leta nk’iyi igendera ku mafuti n’Amahanga ubwayo akomeje kwamagana. Turagira ngo tuyimenyeshe ko niba itisubiyeho ngo ireke abaturage bisanzure mu gihugu kandi n’ingabo zigihugu zigire uburenganzira zihabwa n’amategeko, natwe tuzahagarika kuyishyigikira. Kandi nyine twabyiyemeje.

Harakabaho ubumwe bw’Abanyarwanda.

Frank K.

Umusirikari mu ngabo z’u Rwanda.

Real hero Rukara Rwa Bishingwe (mercredi, 25 janvier 2012)

The Germans did not significantly alter the societal structure of the country, but exerted influence by supporting the King and the existing hierarchy and placing advisers at the courts of local chiefs. They also observed and perpetuated the ethnic divisions of the country; they favoured the Tutsis as the ruling class and aided the monarchy in putting down rebellions of Hutus who did not submit to Tutsi control.

HYPERLINK « http://jeanuwimana@yahoo.co.uk » t « _blank »umunyakuli (mercredi, 25 janvier 2012 01:43)

Uretse ko ufite imbunda avuga likijyana, kandi ntihagire umuvuguruza.

Byongeye iy’ISI dutuyeho ikaba itegekwa n’AMABANDI.

Ibyo muvuga ko Leon MUGESRA yavuze, nta gitangaza kilimo.

Niba yarabivuze , yihanizaga FPR INYENZI INKOATANYI.

Abitewe n’UBWICANYI bw’inyenzi INKOTANYI .

Ubulyo zazaga zica ABATURAGE binzira karengane.

Muli mwese muli gusakuza hano kurubuga, haruhakana ko KAGAME Paul N’inyenzi ze, baje bica ABATURAGE b’inzira karengane cyane ABATURAGE bo mu karere ka BYUMBA????

Musubire inyuma neza, murebe ABATURAGE bo muli za KIVUYE, za BUTARO, aba mu KANIGA abo muli MUVUMA.

Mwongereho ABATURAGE KAGAME Paul yiciye kuli Stade I Byumba kumugaragaro.

Kandi Paul KAGAME niwe wali uyoboye izo NYENZI zicaga ABATURAGE.

None niba Leon MUGESERA yararakaye akavuga amagabo YIHANIZA inyenzi.

Yabitewe n’Agahinda n’Uburakali, yaterwaga n’Ubwicanyi bw’Inyenzi, kuko zazaga zica ABATURAGE binzira karengane bo mu bwoko bw‘ABAHUTU.

Muvugishe ukuli, ntabwo ali KAGAME Paul wagombye gucira Leon MUGESERA.

Kuko MRND yali ihanganye na FPR Inkotanyi.

Ninko gufata KAGAME Paul, ukamuha Leon MUGESRA ngo NAWE AMUCIRE URUBANZA.

Ese murabona KAGAME Paul we, yakwemera ko Leon MUGESERA amucira urubanza????

Leon MUGESERA uretse ibyo muvuga ko yavuze, Leon MUGESERA mu buzima bwe.

Ntabwo yigeze akora ikosa na limwe, mu buzima bwe.

Ndavugisha ukuli, Leon MUGESRA nta maraso afite mu ntoki ze.

Nta muntu umurega, avuga ko yamwiciye umuntu.

Aliko KAGAME Paul ni ruvumwa.

Aliko KAGAME Paul kuva kera, akora ubwicanyi ndenga kamere yabuhereye mu buto bwe.

Kuva kuva muli Uganda, igihe yakora mu iperereza lya MUSEVENI (DMI).

Yicira abantu munzu bita izina (“BASIMA HOUSE“).

Iyo nzu ikaba ili aho bita izina “MENGO” I Kampala.

Kwica abantu akaba atababalira, akaba aliyo mpamvu I BUGANDE bamwise izina “PILATO” kubera kwica.

Kugeza uyu munsi aracyakomeza kwica abantu, kandi akanabyigamba ku mugaragaro.

Ntabwo wagereranya Kagame Paula na Leon UGESERA.

Kugeza uyu munsi, nta muntu n’umwe, urahagarara ngo, avuge ko Leon MUGESERA yamwiciye umuntu.

Aliko kagame Paul abamuvuma ni benshi cyane.

Kagame Paul yikoreye imivumo n’Amaraso y’ABANTU k’Umutwe we.

Muli make rero, ntabwo Kagame Paul, aliwe wagombye gucira urubanza Leon MUGESERA.

Nabuze umuntu numwe wahagarara, ngo avuge akandi asobanure neza igihe Paul KAGAME azacirwa urubanza.

Muli make ibyo muvuga ko Leon MUGESRA yavuze, yabitewe N’AGAHINDA, kuko KAGAME Paul yazaga yica ABATURAGE bo mu bo mu bwoko bw’ABAHUTU.

Uretse ko nyine iy’ISI dutuyeho itegekwa n’AMABANDI.

Ntabwo KAGAME Paul na FPR, alibo bagombye gucira urubanza Leon MUGESERA.

Ndarangiza ngira nti;

Biragaragara neza ko KAGAME Paul azacika INKIKO zo ku ISI.

Aliko URUKIKO rw’Imana, ndemeza neza ko atazarucika.

Umunyakuli

KAGARAMA (mercredi, 25 janvier 2012 01:28)

Rwose le Prophète irinde kugwa mu mutego!

Iyi nkuru ntacyo ivuze ndetse n’uwayanditse si ingabo nyayo y’igihugu nk’uko abyiyitirira!

Wowe Frank K., ibi bibazo byawe natwe abasivilians ni byo twibaza. None se ubafunga gutya, akabica gutya, akabarenganya uku si umusilikari? Hanyuma se ko nduzi abatwara nk’amatungo imbunda zanyu yarazibatse?

Ngo ba AFANDI! Abahe se? Ibigarasha mu mukino gusa.

Ahubwo abashahure abamare kuko nta musirikari ubarimo! Ubundi se abadashobora kwirwanaho we bazamumarira iki mu rugamba rumutegereje?

Udashoboye kurwanisha umunwa nafate akabando ke cg bamusye n’ubundi inyundo ntiheruka ikiraka!

HYPERLINK « http://www.google.com » t « _blank »I0 (mardi, 24 janvier 2012 23:27)

Wewe wanditse iyi nkuru urabeshya iki? ukora akazi ka geshi cyangwa se urasebanya bisanzwe biranga Nyamwasa na bagenzi be? Vuga ayo mazina yama officers arengana, afungwa, agakubitwa, cyangwa akaraswa nta cyaha yakoze? iyo liste ndayitegereje maze nkunyomoze. Reka njye i Muhanga ndunva hadui yahageze. Intelligence officer Kazini

loukanikos (mardi, 24 janvier 2012 20:26)

Ku italiki ya 22 kamena 1941, ubudage bwagabye igitero ku ngabo zaba soviets mucyo bise operation barbarossa. Muri icyo gihe Staline yari yaramaze aba officiers supérieurs abica abandi abohereza muri goulag, mubyo amateka yise purges(1936-1938). Byoroheye abadage gufata igice kinini cy’uburusiya kuko abayoboraga ingabo zaba soviets nta experience cg ubumenyi busabwa bari bafite.Ikindi kandi umuyobozi w’ingabo k’urugamba mbere yo kugira icyo akora(prendre l’initiative)yagombaga kubanza kubaza commissaire politique.Staline yaje gushiduka abadage bageze ku miryango ya moscou, ahitamo guhindura strategie, ahamagaza bamwe muba officiers bari bagihumeka muri goulags, anakuraho ubushobozi bw’indengakamere aba commissaires politiques bari bafite.Yakijijwe ni uko URSS cyari igihugu kinini cyane ushobora gukora repli ndende, gifite abasirikari benshi bo gutakaza(1.500.000 barapfuye naho 4.000.000 bafatwa mpiri, ariko urugamba rurakomeza),ikindi cyamukiije ni urwango abaturage bari bafitiye abadage kuko babafataga nk’abantu baje kubashyira mu bucakara.

-Duhereye kuri aya mateka twakwibaza icyo ubuyobozi bw’urda buba bwiringiye, iyo buburabuza bamwe mu bayobozi b’ingabo, abinararibonye muri bo bakicwa.

1.Ese dufite ubutaka bunini tuzakoreraho repli mu gihe babandi bakesha amapeti yabo gucinya inkoro bazaba bakubiswe inshuro?

2.Ese dufite abasirikali benshi bo gutakaza?

3.Ese abaturage n’abasirikali bo hasi bazaba bafite urwango ruhagije rw’uwo bazarwanya ku buryo bazemera gupfira ku rugamba barinze ubuyobozi bukuru? Amateka aberaho kutwigisha, kuko nyamwanga kunva ntiyanze no kubona.

Publié par UMUHANUZI

Peuple Rwandaises, Rwandais. Amis du Rwanda Votre site www.leprophete.fr est né le 01/01/2011. Pour célébrer une année réussie, nous sommes heureux de partager avec vous cette collection de certains de nos articles préférés. Ils s'intitulent "77 Secrets Politiques" publiés sur ce site dans toutes les catégories de juillet à novembre 2011. Ce site a commencé faible comme n'importe quel autre bébé. En très peu de temps, cependant, elle s'est arrêtée, a commencé à marcher sur ses deux jambes sans ne même pas ramper. Quand elle a atteint cinq mois, elle a été sevrée, elle a passé 3 jours au lit, et nous-mêmes avions peur en pensant que c'était fini, et elle était éveillée en bonne santé, et le voici maintenant à la fin de l'année. Ceux qui le voient sont surpris d'apprendre qu'il n'a qu'un an car, en termes de statut et de fonctionnement, il a au moins cinq ans. Votre site Web n'a jamais été prive la parole à qui que ce soit. Même ceux qui ont insulté leurs fondateurs, leur ont menti et les ont menacés. Heureusement, ces lecteurs ont été incapables de négocier avec les autres et ont choisi d'insulter, de mentir et d'utiliser des menaces pour réduire l'intensité, jusqu'en juillet 2011, ils ont disparu. Vous ne savez même pas où ils sont. Dans sa 2ème année, le site www.leprophete.fr poursuivra avec les objectifs suivants : 1. Donner aux Rwandais un site Web où ils peuvent exprimer librement leurs opinions, personne ne peut rivaliser. 2. Donner des idées constructives qui favorisent : l'indépendance de chaque Rwandais, la démocratie, la justice, les droits de l'homme, le bien-être social dans les villes et les zones rurales, l'unité et la réconciliation,...» 3. Se concentrer sur l'histoire et les lois du Rwanda, actuelles et passées, afin de persuader les Rwandais, à commencer par les jeunes. 4. "Analyser les signes des temps" nous avons inclus, appelant les Rwandais à échanger des idées sur ce qu'il faut faire pour faire face à l'avenir. Lecteurs, amis, rwandais, rwandaises, amis du Rwanda, continuez à nous soutenir de cette manière : lisez-le, aimez-le, lisez-le et encouragez les autres ; vous envoyer des textes et dire (écrire) ce que vous pensez de ce que vous avez publié (commentaires). Ce serait aussi bien s'il y avait des gens qui décidaient de prendre le document publié dans cette langue (kinyarwanda, français ou anglais), et de le traduire dans d'autres langues, afin que ceux qui ne connaissent pas la langue du document original puissent aussi apprendre quelque chose sur les tendances de notre beau pays. , le Rwanda nous a donné naissance. Nous tenons à rappeler à ceux qui le souhaitent et le peuvent qu'ils peuvent également soutenir financièrement cette organisation. "La pauvreté n'est pas un péché, mais une tragédie". Cependant, cela n'empêchera pas le site Web de poursuivre ses objectifs; et si nous nous unissons, nous l'écraserons, nous le gagnerons, non seulement sur ce site, mais aussi au Rwanda. Nous pouvons y parvenir en éliminant la cause de la pauvreté. Si nous continuons à mettre en commun toute l'énergie dont nous disposons (spirituelle, intellectuelle et manuelle) il ne fait aucun doute que nous gagnerons. Nous vous souhaitons une bonne fin d'année 2011, un bon début, une bonne continuité et une bonne fin d'année 2012. Puissiez-vous être bénis avec de nombreuses bénédictions. Que Dieu continue de protéger le Rwanda et les Rwandais. Abbé Thomas Nahimana

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :