HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/02/03/akarere-ka-rubavu-noneho-umuyobozi-w-umurenge-wa-nyamyumba-dukundimana-esp%C3%A9rance-ageze-ku-rwego-rwo-gutemagura-abaturage-adashaka-j-majyambere/ » Akarere ka RUBAVU : Noneho umuyobozi w’umurenge wa Nyamyumba, DUKUNDIMANA Espérance, ageze ku rwego rwo gutemagura abaturage adashaka ! J.Majyambere.

Abayobozi batatowe n’abaturage babura bate kwica abaturage urubozo ! Ubwo noneho abategetsi batangiye kwitabaza imihoro, u Rwanda ruri kuri mteremko bibaye impamo! Gusa bamenye ko uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo, abaturage na bo bazahumuka!

Kuri iyi foto turabonaho (uvuye ibumoso ujya iburyo): Ndeze Faustin, umuturanyi wabo, Harerimana Anicet hamwe n’umuhungu we Harerimana Erneste bose batemwe.

Ku italiki 25 Mutarama 2012, mu mudugudu wa Kabakora, akagali ka Munanira mu murenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu, ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu wa Kabakora Gakuru Jean Bosco afatanyije na Kabile Marcel, bateye umuturage witwa Harerimana Anicet baramutemagura hamwe n’umuhungu we Harerimana Erneste ndetse n’umuturanyi wabo Ndeze Faustin wagerageje gutabara igihe abatemaguwe bavuzaga induru batabaza, na we abaahawe imipanga, ubu bakaba barwariye kwa muganga.

Intandaro ngo yabaye iy’uko uyu Harerimana Anicet ari na we mukuru w’umudugudu wa Kabakora yari asanzwe aha amashanyarazi bariya ba rukarabankaba ariko bakaba bagomba kuyishyura. Mu gihe rero bari baranze kwishyura, byabaye ngombwa ko ayahagarika nuko bamutera iwe n’imipanga baramutemagura hamwe n’umuhungu we ndetse n’umuturanyi ubu bose bakaba babarizwa mu bitaro bya Gisenyi ari naho bavurirwa. 

Impamvu nyamukuru ariko ngo yaba ari amakimbirane ari hagati y’umuyobozi w’umurenge wa Nyamyumba madame Dukundimana Espérence usanzwe adacana uwaka na bamwe mu bayobozi b’ibanze bo mu murenge ayobora ngo kuko batowe atabishaka. Mu matora y’inzego z’ibanze yakozwe kuva taliki 4 Gashyantare 2011 akarangira muri Werurwe y’uwo mwaka akaba yaranaranzwemo gusabwa kwegura kw’abakandida benshi, nibwo uyu muyobozi w’umurenge wa Nyamyumba yazanye abakandida be abaturage barabanga maze batora abo babonaga ko bakwiye kubayobora koko, bityo bakaba baratoye Harerimana Anicet kuyobora umudugudu wa Kabakora ariko umuyobozi w’umurenge ataha akubita agatoki ku kandi ko byanze bikunze azabakuraho. Ni muri ubwo buryo uyu Harerimana Anicet yatamitswe ushinzwe umutekano mu mudugudu yayoboraha ku buryo ngo yaje kubona bikomeye akishinganisha ariko byabaye iby’ubusa ku italiki 25 Mutarama 2012 yatemagurwaga byitwa ko azira kwanga gutanga amashanyarazi ariko ngo abakoze iryo bara bari batumwe n’umuyobozi w’umurenge wa Nyamyumba washakaga kwikiza Harerimana Anicet.

Icyaje gutangaza abantu ni uko mu gihe aba batemwe barimo bavurirwa mu bitaro bya Gisenyi, umuyobozi w’umurenge yahise asimbuza huti huti uriya Harerimana Anicet uwo yashakaga gushyiraho mu gihe cy’amatora. Ikindi nanone ni uko umwe muri aba batemye bariya bagabo yamaze kurekurwa na mugenzi we bikaba bivugwa ko ashobora kurekurwa vuba kuko umuyobozi w’umurenge wa Nyamyumba Dukundimana Espérence ngo abyibereyemo.

Abaturage bakaba bamagana akarengane gakomeje kubakorerwa gakozwe n’abiyita abayobozi babo bashyizweho na FPR kuko abo batoye yabavanyeho ndetse n’abo bagombaga gutora bakaba barasabwe kuvanamo kandidatire zabo.

NGIZO ZIMWE MU NGARUKA ZO KUYOBORWA N’ABO ABATURAGE BATITOREYE.

Juvenal Majyambere

Correspondant wa Leprophete.fr

Ku GISENYI

@Iraguha (69) (samedi, 04 février 2012 08:52)

Niko ye, ntabwo uzi ko ubu Ibingira yabonye umwanya wo kwiga adakora busness? Hanyuma rero wa siha we uragirango inkuru nyimire bunguri ntagutekereza? Oya, aho niho Inkotanyi dutandukaniye namwe Interahamwe.

Ikindi uransaba kukwibagirwa! Nakkwibagirwa nte kandi ntora mu itongo ryawe? Ndi ya nkware y’inyabugingo. Ubu se iyo nza kwibagirwa Mugesera aba ari 1930?

Genda wa Nterasi we!

Ganza

Publié par UMUHANUZI

Peuple Rwandaises, Rwandais. Amis du Rwanda Votre site www.leprophete.fr est né le 01/01/2011. Pour célébrer une année réussie, nous sommes heureux de partager avec vous cette collection de certains de nos articles préférés. Ils s'intitulent "77 Secrets Politiques" publiés sur ce site dans toutes les catégories de juillet à novembre 2011. Ce site a commencé faible comme n'importe quel autre bébé. En très peu de temps, cependant, elle s'est arrêtée, a commencé à marcher sur ses deux jambes sans ne même pas ramper. Quand elle a atteint cinq mois, elle a été sevrée, elle a passé 3 jours au lit, et nous-mêmes avions peur en pensant que c'était fini, et elle était éveillée en bonne santé, et le voici maintenant à la fin de l'année. Ceux qui le voient sont surpris d'apprendre qu'il n'a qu'un an car, en termes de statut et de fonctionnement, il a au moins cinq ans. Votre site Web n'a jamais été prive la parole à qui que ce soit. Même ceux qui ont insulté leurs fondateurs, leur ont menti et les ont menacés. Heureusement, ces lecteurs ont été incapables de négocier avec les autres et ont choisi d'insulter, de mentir et d'utiliser des menaces pour réduire l'intensité, jusqu'en juillet 2011, ils ont disparu. Vous ne savez même pas où ils sont. Dans sa 2ème année, le site www.leprophete.fr poursuivra avec les objectifs suivants : 1. Donner aux Rwandais un site Web où ils peuvent exprimer librement leurs opinions, personne ne peut rivaliser. 2. Donner des idées constructives qui favorisent : l'indépendance de chaque Rwandais, la démocratie, la justice, les droits de l'homme, le bien-être social dans les villes et les zones rurales, l'unité et la réconciliation,...» 3. Se concentrer sur l'histoire et les lois du Rwanda, actuelles et passées, afin de persuader les Rwandais, à commencer par les jeunes. 4. "Analyser les signes des temps" nous avons inclus, appelant les Rwandais à échanger des idées sur ce qu'il faut faire pour faire face à l'avenir. Lecteurs, amis, rwandais, rwandaises, amis du Rwanda, continuez à nous soutenir de cette manière : lisez-le, aimez-le, lisez-le et encouragez les autres ; vous envoyer des textes et dire (écrire) ce que vous pensez de ce que vous avez publié (commentaires). Ce serait aussi bien s'il y avait des gens qui décidaient de prendre le document publié dans cette langue (kinyarwanda, français ou anglais), et de le traduire dans d'autres langues, afin que ceux qui ne connaissent pas la langue du document original puissent aussi apprendre quelque chose sur les tendances de notre beau pays. , le Rwanda nous a donné naissance. Nous tenons à rappeler à ceux qui le souhaitent et le peuvent qu'ils peuvent également soutenir financièrement cette organisation. "La pauvreté n'est pas un péché, mais une tragédie". Cependant, cela n'empêchera pas le site Web de poursuivre ses objectifs; et si nous nous unissons, nous l'écraserons, nous le gagnerons, non seulement sur ce site, mais aussi au Rwanda. Nous pouvons y parvenir en éliminant la cause de la pauvreté. Si nous continuons à mettre en commun toute l'énergie dont nous disposons (spirituelle, intellectuelle et manuelle) il ne fait aucun doute que nous gagnerons. Nous vous souhaitons une bonne fin d'année 2011, un bon début, une bonne continuité et une bonne fin d'année 2012. Puissiez-vous être bénis avec de nombreuses bénédictions. Que Dieu continue de protéger le Rwanda et les Rwandais. Abbé Thomas Nahimana

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :