Ese Umupadiri ashobora gukora umurimo wa politiki ku mugaragaro

HYPERLINK « http://www.leprophete.fr/2012/12/22/ese-umupadiri-ashobora-gukora-umurimo-wa-politiki-padiri-thomas-nahimana/ » l « permalink » o « Lien permanent vers Ese Umupadiri ashobora gukora umurimo wa politiki ku mugaragaro ? Padiri Thomas Nahimana. » ? Padiri Thomas Nahimana.

Jean Bertrand Aristide, Perezida wa Hayiti.

Burya guhugurana ni byiza, hari igihe umuntu yunguka ibyo atari azi. Ku bibaza niba umupadiri ashobora gukora politiki ku mugaragaro , dushobora kubiganiraho.

Reka dutangire twibutsa ko, muri Kiliziya gatolika,  Ubusaserdoti, mu nzego zabwo uko ari eshatu(Ubudiyakoni, Ubupadiri n’Ubwepiskopi) ari Isakaramentu. Uriguhaye ntabubasha afite bwo kurikwambura uko yishakiye. Kuba padiri si akazi nk’agahabwa umukozi wa Leta cyangwa umwanya utorerwa nko kuba umudepite. Koko rero uwagushyize mu kazi ka Leta cyangwa uwagutoreye umurimo runaka  ashobora no kukwambura uwo mwanya igihe abishakiye. Kuba padiri byo umuntu abitorerwa n’Imana ni nayo yonyine ishobora kubimwambura. Gusa rero tuzi ko iyo Imana yakugabiye  itajya yisubiraho ! Nyiruguhabwa ni we ushobora kwanga impano ariko ntibikuraho ko iyo mpano ari we yari igenewe ! Niyo mpamvu umupadiri wirukanywe kubera amakosa ye cyangwa uwihitiyemo kuva mu bupadiri akomeza kwitwa padiri, kandi niko biba biri ; uwabuhawe abari ari umusaserdoti iteka ! Aha niho bamwe nyine bibaza niba ubupadiri bushobora kubangikanywa n’umurimo wa politiki.

1. Umusaserdoti ashobora gukora politiki ?

Muri Bibiliya, nta ngingo n’imwe dusangamo ibuza umupadiri gukora politiki.  Ahubwo ndetse mu kiragano cya kera, bigaragara ko abami bari intore z’Uhoraho.

Nta hame ry’ukwemera Kiliziya igira ribuza padiri gukora politiki ku mugaragaro .

Mu myanzuro n’ibyemezo bya Konsili Vatikani ya kabiri, ntaho padiri abujijwe gukora politiki ku mugaragaro ahubwo dusangamo iri jambo ryiza rigira riti :“Politiki ni imibereho y’abantu muri rusange. Ibereyeho gufasha abantu, imiryango cyangwa amatsinda kubaho mu bwisanzure » (GS, nº 73, 1). »Ni yo mpamvu politiki nziza ari iharanira ko igihugu kiyoborwa mu mucyo »(cf. Christifideles laici, nº 42).

Kuba mu gitabo cy’amategeko agenga Kiliziya gatolika (Code de Droit Canonique de 1983) igika cya 3 cy’ingingo ya 285 kibuza Abasaserdoti gukora mu nzego z’ubutegetsi bwa Leta (« Il est interdit aux clercs de remplir les charges publiques qui comportent une participation à l’exercice du pouvoir civil »), nyamara ingingo ya 287, mu gika cyayo cya mbere, ikemeza ko umusaserdoti ashobora kugira uruhare mu mashyaka ya politiki iyo abiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa Kiliziya ( Ils ne prendront pas une part active dans les partis politiques ni dans la direction des associations syndicales, à moins que, au jugement de l’autorité ecclésiastique compétente, la défense des droits de l’Église ou la promotion du bien commun ne le requièrent),  bisobanura ko umurimo wa politiki « utaciwe burundu » (condamnation définitive ou diabolisation) ahubwo ko ushobora gukorwa gusa n’abasaserdoti babiherewe uruhushya na Kiliziya (engagement soumis à autorisation préalabre) . Bityo rero ikibazo si ugukora umurimo wa politiki, cyane cyane ko abasaserdoti bategekwa n’igika cya mbere cy’ingingo ya 287 gukora uko bashoboye kose kugira ngo mu gihugu harangwe amahoro n’umudendenzo ushingiye ku butabera (Les clercs s’appliqueront toujours et le plus possible à maintenir entre les hommes la paix et la concorde fondée sur la justice).Ikibazo nyamukuru ni uguhabwa uruhushya cyangwa kutaruhabwa.  Iki rero si ikibazo cy’ukwemera (la foi) cyangwa ubweramutima(la morale) , ni ikibazo cya disipuline gusa . Nigeze kuganira na Musenyeri Ferederiko Rubwejanga wayoboraga Diyosezi ya Kibungo ku bibazo bikomeye bireba iyubahirizwa ry’amategeko ya Kiliziya mu gihugu cyacu nuko ambwira ijambo ntahwemye kuzirikanaho, yagize ati «  Au-delà des articles du droit canonique, la théologie continue ». Ni irya mukuru ! Bihuje kandi n’uko Kiliziya yumva ibintu, yo yemera, ikigisha kandi igategeka abayoboke ba Kristu ko itegeko rigenga ayandi mu ya Kiliziya ari iry’1752: Umukiro wa roho z’abantu !

2. Gukora politiki no kuba umusaserdoti  biravuguruzanya (incompatibilité) ?

Gukora umurimo wa politiki no kuba padiri cyangwa umwepiskopi ntibivuguruzanya. Amateka y’imibereheho ya Kiliziya (Coutume/tradition), aya kera n’ay’ubu, abyerekana ku buryo bweruye.

Mu gihe kingana n’ibinyejana bitari bike, guhera mu mwaka wa  752 kugera mu 1870, Umusaserdoti mukuru muri Kiliziya Gatolika ariwe Papa, umwepiskopi wa Diyosezi ya Roma,  yari n’umukuru w’igihugu (Etats pontificaux) nk’abandi bami b’isi. Papa yambuwe burundu kuba umukuru wa “Etats pontificaux” (yari yaratakaje mu 1870) ubwo hasinywaga amasezerano y’i Latrani mu 1929. Aya masezerano yari agamije kurangiza burundu amakimbirane hagati ya Kiliziya gatolika n’igihugu cy’Ubutaliyani niyo yaremye Igihugu gishya cyitwa “Etat de la Cité du Vatican” (44 hectares gusa) kibarizwa rwagati mu mugi wa Roma, hari ku italiki ya 11/2/1929. Mu gusinya aya masezerano   Kiliziya yari ihagarariwe na Cardinali Gasparri naho Leta y’Ubutaliyani yari iyobowe na Mussolini.  Leta ya Vatikani yaje  kwemerwa (reconnaissance) n’ibihugu byinshi byo ku isi nk’igihugu cyigenga : L’« État de la Cité du  HYPERLINK « http://fr.wikipedia.org/wiki/Vatican » o « Vatican » Vatican » est créé le  HYPERLINK « http://fr.wikipedia.org/wiki/11_f%C3%A9vrier » o « 11 février » 11  HYPERLINK « http://fr.wikipedia.org/wiki/F%C3%A9vrier » o « Février » février  HYPERLINK « http://fr.wikipedia.org/wiki/1929 » o « 1929 » 1929, par les  HYPERLINK « http://fr.wikipedia.org/wiki/Accords_du_Latran » o « Accords du Latran » Accords du Latran avec  HYPERLINK « http://fr.wikipedia.org/wiki/Benito_Mussolini » o « Benito Mussolini » Mussolini. Il est reconnu par l’ ensemble de traités internationaux comme « État souverain de droit public international, distinct du Saint-Siège ».

Kugeza n’uyu munsi, Papa ni umukuru w’igihugu ( Chef d’Etat), afite n’uburenganzira bwo kohereza ba Ambasaderi (Nonces Apostoliques) mu bihugu ashatse byo ku isi, no mu Rwanda arahari. Uruhare rukomeye Papa agira muri politiki mpuzamahanga ruzwi na bose.

Nibyumvikane neza ko gukora politiki atari icyaha ku Bihayimana, by’umwihariko ku bapadiri n’Abepiskopi. Niyo mpamvu twabonye abapadiri n’abepiskopi benshi bagize akamaro mu buyobozi bukuru bw’ibihugu byabo, uwashaka kubarondora ntiyabava imuzingo :

(1)Twibuke Abakardinali Richelieu (1585-1642) na Mazarin (1602-1661) (Ecclesiastiques et hommes d’Etat) babaye nka ba Minisitiri w’intebe b’ibyamamare mu Bufaransa, ku ngoma y’abami Ludoviko wa 13 na Ludoviko wa 14. Twibuke abapadiri nka Abbé Emmanuel-Joseph SIEYES (1749-1836) bagize uruhare runini mu bikorwa no mu gutanga ibitekerezo byibarutse Revolisiyo y’Abafaransa yo mu 1789 yahiritse ingoma ya Cyami igashyiraho ubutegetsi bwa Repubulika igendera ku matwara ya demokarasi. Twibuke ko na  Abbé Pierre (1912-2007) uyu washinze EMMAUS,  yabaye umudepite mu Nteko nshingamategeko y’Ubufaransa (1945- 1951) kugeza yeguye mu ishyaka rye rya MRP.

(2)Hafi yacu, ntitwibagirwe Kardinal Laurent Monsengwo Passinya wayoboye ku mugaragaro Inama Rukokoma yo muri Zayire(1990-1991) ndetse akaba « Président du haut Conseil de la République et du Parlement de Transition » (1992-1996).

Uruhare rw’abapadiri muri politiki si urwo gushakirwa mu bihe bya kera gusa.

Padiri Isa Metro Repo ni Umudepite w’igihugu cya Finlande mu Nteko Ishinga Amategeko y’Uburayi.

Vuba aha mu gihugu cy’Ubufaransa, Ministiri ushinzwe amacumbi  n’imigi yashinze padiri Jean Marie Petitclerc kuba Umujyanama we ushinzwe mission.

Muri Canada, abanya Québéc bazi padiri Raymond Gravel watorewe kuba umudepite muri 2008. Yari yarabanjirijwe n’abapadiri babiri batorewe kuba abadepite ba Québec mu mwaka w’1976 aribo Padiri Jacques Couture na Ludoviko O’Neill.

Muri make, kuba umusaserdoti n’umunyapolitiki birashoboka, ubwabyo Kiliziya ntibifata  nk’icyaha, upfa kubiherwa uruhushya n’ubuyobozi bwa Kiliziya kandi ugaharanira ubutabera n’amahoro hagamijwe ineza y’abanyagihugu bose.

3. Umupadiri w’umunyarwanda na we ashobora kuba umunyapolitiki ku mugaragaro ?

Musenyeri Vincent Nsengiyumva wishwe na FPR-Inkotanyi i Gakurazo , muri Kamena 1994 . I buryo : Alexis Kagame wabaye Umwiru mukuru w’i Bwami, we yazize urw’ikirago.

Hari inzira ebyeri umupadiri yanyuramo kugira ngo akore politiki ku mugaragaro : Kubiherwa uruhushya cyangwa kutirirwa asaba uruhushya.

a)Guhabwa uruhushya

Muri iyi myaka ya nyuma Kiliziya yagiye icengeza mu bapadiri n’Abepiskopi bayo ko bagomba kwitondera cyane imirimo ya politiki n’ubwo batabujijwe burundu kuyikora. Inzira isa n’iyemewe yo gukora politiki ku mugaragaro ni ugusaba no guhabwa uruhushya n’ubuyobozi bwa Kiliziya. Umupadiri agomba kubiherwa uruhushya na Musenyeri we, naho Musenyeri agategereza uruhushya rutanzwe na Roma.

Ingero ni nyinshi.

(1)Ku ngoma ya cyami, turibuka mu mwaka w’ 1958, abapadiri b’Abatutsi bari mu Nama Nkuru y’igihugu (Conseil supérieur du Pays) : Deogratias Mbandiwimfura, Yohani Kagiraneza, Alexandre Ruterandongozi, Boniface Musoni, Stanislas Bushayija, …Uw’imena muri bo yabaye Alexis Kagame wari Umwiru mukuru w’i bwami, akaba Umujyanama wihariye w’Umwami Rudahigwa, akaba yari anashinzwe kurera Kigeli wa V Ndahindurwa kandi akaba yaramamaje ingoma ya cyami mu nyandiko ze. 

(2)Musenyeri Vincent Nsengiyumva yabaye umwe mu bagize Comité Central ya MRND (1976-1991) ari na rwo rwego rukuru rwayoboraga igihugu ku ngoma ya Perezida Habyarimana Yuvenal, guhera mu 1975 kugeza amashyaka menshi yemewe mu Rwanda. Ndahamya ko yari abifitiye uruhushya rwa Roma, iyo atarugira aba yarabihaniwe ! Muri icyo gihe, Umunyarwanda wese yavukaga ari  muri MRND atari uko ayikunze : hanze y’ishyaka rimwe rukumbi rya MRND hari ukuba inyangarwanda gusa! In illo tempore, Kiliziya gatolika y’u Rwanda yagombaga guhagararirwa muri urwo rwego kugira ngo ishobore gukora ubutumwa bwayo bwo kurengera inyungu za rubanda rugufi ishinzwe guharanira no kubungabunga . Ababiheraho bakiha kwikoma no guharabika Musenyeri Vincent Nsengiyumva nibemere ko bamuhora izindi mpamvu zizwi nabo gusa !

(3)Aho FPR igereye ku butegetsi, na yo yagerageje kwiyegereza abapadiri bamwe ntiyazuyaza no kubashinga imirimo ya politiki. Mu bemeye gukorera Leta ya FPR ku mugaragaro ( abadakorera ku kabonabose nabo bariho kandi baragatumika ! )  twavuga nka Ba Nyakwigendera padiri Kayumba Emmanuel na Octave Ugirashebuja bagizwe ba Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Mu bayigize ubu, harimo na padiri Consolateur Inosenti. Abandi twavuga bamenyekanye ni nka padiri Muzungu Bernardin wabaye Komiseri muri Komisiyo yo guhitamo intwari no kwandika bundi bushya amateka y’u Rwanda. Ubu padiri Rutaganda Alphonse ni we ukuriye Komisiyo y’Igihugu y’ibizami. Padiri Niyibizi Deogratias aherutse kugirwa Komiseri muri Komisiyo ya Leta y’imiyoborere myiza (!) ; naho padiri Kayisabe Vedaste na Mama Mukabacondo bagabirwa umwanya muri Komisiyo ya Leta y’umuco. N’’abandi…  Izo komisiyo zose, zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye zijyanye na politiki ya Leta ya FPR. Ni imyanya ya politiki ihemberwa, hari abemeza ko imishahara y’aba Bakomiseri itubutse !!! Ndibwira ko abo bapadiri bose bahawe impushya n’Abepiskopi babo mbere yo kwemera nomination bahawe na Leta yabihitiyemo ikurikije impamvu zizwi nayo gusa !

b) Inzira yo kudasaba uruhushya

Haba ubwo ibihe bikomeye igihugu kirimo bitera ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bwa kiliziya bugomba gutanga uruhushya n’umupadiri cyangwa Umwepiskopi ushaka gukora politiki ngo agire icyo akiza . Iyo kubona uruhushya bigoranye cyane cyangwa bidashoboka kuri bamwe (abatavuga rumwe n’ubutegetsi !) icyo igihe umusaserdoti  wiyemeje gukora politiki ashobora kunyura muri izi  nzira ebyeri.

(1)Kutirirwa asaba uruhushya

Icyo gihe atangira imirimo ye ya politiki nko gushinga ishyaka , kwinjira mu mutwe w’ingabo zirwanya Leta cyangwa kwiyamamaza mu matora, atiriwe abimenyesha ubuyobozi bwa kiliziya. Iyo bigenze bityo Kiliziya ishobora kumuha igihano. Ariko igihano ahabwa si ugufungwa cyangwa gukubitwa Akandoyi. Ahanishwa gusa guhagarikwa mu mirimo yo gutanga amasakaramentu no kuyobora ubushyo yari ashinzwe (paruwasi, diyosezi…), ariko na we aba yarabyiteguye. N’ubwo kwirukanwa mu bupadiri bidakunze kubaho, nabyo birashoboka . Ariko ndahamya ko hirukanwa umupadiri wabyiyemeje gusa !

(2)Kuva mu bupadiri

Indi nzira bamwe bahitamo kunyuramo ni ugusezera mu bupadiri mbere yo kwinjira muri politiki. Icyo gihe amagambo aba ashize ivuga. Kiliziya ntacyo imuvugaho kuko nta bubasha na buke iba ikimufiteho. Iyi nzira niyo yihuta kandi ikagabanya impagarara n’amazimwe.

Ingero kuri iki cyiciro ni nyinshi .

Izo  mu mahanga

*Abazwi cyane ni nka Padiri Jean Bertrand Aristide wavutse 1953, ahabwa ubupadiri taliki ya 3 Nyakanga 1982, aza gutorerwa  n’abaturage kuba Perezida wa Haiti mu 1991; mu 1994-1996; 2001-2004.

*Musenyeri Fernando Armindo Lugo Méndez wavutse mu 1951, yahawe ubupadiri taliki ya 15/8/1977, ahabwa ubwepiskopi le 17/4/1994 agirwa Musenyeri wa Diyosezi ya San Pedro, akarere kari gakennye cyane kurusha utundi mu gihugu. Yatorewe kuyobora igihugu cye cya Paragway manda ya 2008-2012.

*Padiri Fulbert Youlou, yabaye Président wa mbere wa Repubulika ya Congo-Brazaville, ageza igihugu cye kuri Independance mu 1960 .

*Muri Senegal ho, Padri Augustin Diamacoune Senghor(1928-2007) yayoboye Intara ya Cazamanse yashakaga kwigobotora ku gihugu cya Sénégal ngo ibe igihugu cyigenga, ayobora n’umutwe waho w’inyeshyamba (MFDC: mouvement des Forces Démocratiques de Casamance).

Abanyarwanda

Mu Rwanda hazwi abari Abafaratiri, ni ukuvuga abiteguraga kuba abapadiri, binjiye muri politiki . Muri bo abamenyekanye  cyane ni Gregori Kayibanda wabaye Perezida w’u Rwanda(1961-1973) na bagenzi be bafatanyije guhangana n’ingoma ya cyami kugeza bayibirinduye bakayisimbuza Repubulika. Nyuma abapadiri batari bake bavuye mu bupadiri kubera impamvu zinyuranye, bahitamo gukora imirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro ariko kugeza ubu nta we tuzi wavuyemo agamije kurwanya ku mugaragaro ubutegetsi buriho ngo ashinge ishyaka rya politiki rifatika , umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi cyangwa ngo abe umukandida mu matora yo guhatanira kuyobora igihugu.

Umwanzuro.

FPR-Inkotanyi imaze imyaka 25 ishinzwe, n’imyaka18 iyobora u Rwanda mu buryo bw’AKARENGANE n’IHAGARIKAMUTIMA bizwi na bose ! Nyamara mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’Abanyamahanga , taliki ya 20 Ukuboza 2012, ubwo hahimbazwaga isabukuru ya 25 y’ishyaka FPR, Perezida Paul Kagame yavuze ibintu byinshi byiza ngo iryo shyaka  ryaba ryaragejeje ku Banyarwanda. Ndetse yongeyeho ko ishyaka rya FPR ritazatezuka, ko rititeguye kuva ku butegetsi, ko ritarota  no kubusangira n’abandi !  Abanyarwanda twese twatewe ipfunwe n’ibinyoma Perezida Kagame yatangarije mu ruhame, ariko si ubwa mbere abeshya izuba riva  !

Ikizwi neza ni uko, muri iki gihe, Abanyarwanda bose bananijwe bitavugwa n’amarorerwa y’ubutegetsi bw’Agatsiko k’Abassajya :

(1)Bumaze kurimbura Abanyarwanda n’Abanyekongo bakabakaba miliyoni 10;

(2)Bwafunze  inzirakarengane zitagira umubare , zirimo abanyapolitiki n’abanyamakuru baharanira impinduka nziza mu gihugu;

(3)Agatsiko kari ku butegetsi gasahura umutungo wose w’igihugu kakawikubira kandi kakigenera imishahara irenze igipimo  katitaye ku bukene bw’igihugu;

(4)Buvangura Abenegihugu, cyane cyane urubyiruko,  hashingiwe ku bwoko hagatoneshwa bamwe abandi bakagirwa ba Nyagucibwa ;

(5)Bukoresha iterabwoba ku buryo nta munyarwanda ushobora kugira icyo anenga mu mikorere mibi y’Agatsiko kari ku butegetsi ngo abure kubizira;

(6)Busenya amazu y’abaturage bukabambura ibibanza byabo n’imitungo yabo;

(7)Agatsiko kashyizeho politiki yo gushahura abagabo hagamijwe gukora itsembabwoko mu cyayenge;

(8)Agatsiko kimakaje politiki y’urugomo ishingiye ku kurandura imyaka y’abaturage  no kubahatira guhinga ibihingwa bitabafitiye akamaro hagamijwe kubicisha inzara, nanone iyo ikaba inzira yo gukora itsembabwoko ridafite ibimenyetso;

(9) Agatsiko gaca abaturage imisoro n’amakoro bya buri munsi hagamijwe gukenesha rubanda rugufi bidasubirwaho kugira ngo bahore biruka inyuma y’icyo kurya nk’amatungo, babure umwanya wo gutekereza ku bibazo nyakuri biterwa n’imiyoborere mibi y’igihugu ngo hato batabona uko bisuganya  bagashobora kwirenganura;

(10)Inzego z’ubutegetsi bw’igihugu zahindutse igikoresho cyo gukandamiza rubanda rugufi, gushyiraho amategeko arenganya abaturage , hagamijwe kurengera inyungu z’Agatsiko kari ku butegetsi zonyine;

(11)Inzego zishinzwe gucunga umutekano zahinduwe igikoresho cyo gukwirakwiza Iterabwoba mu gihugu, zikaba ari nazo zibuza abaturage amahoro, hagamijwe kubaheza ku ngoyi y’Agatsiko k’Abassajya;

(12)Kuva Agatsiko kafata ubutegetsi mu Rwanda, katorongeje Abenegihugu batagira ingano ndetse kakabasanga no mu buhungiro kubica, kubabuza amahoro no kubatesha umutwe mu buryo bunyuranye.

(13) n’ibindi bikorwa  byinshi biteye ubwoba n’agahinda bidakwiye abiyita abategetsi b’igihugu.

Muri make hakenewe ingufu nshya zahagurutsa abaturage b’Abanyarwanda, duhereye kuri ba Intellectuels,  bagasezerera burundu aka Gatsiko k’Abassajya kigize kirimbuzi mu Rwanda no mu Karere kose k’Ibiyaga bigari; hagakorwa ya politiki nziza igamije « gufasha abantu, imiryango cyangwa amatsinda kubaho mu bwisanzure …no guharanira ko igihugu kiyoborwa mu mucyo ».

Haramutse habonetse abapadiri badakorera ingoma mpotozi y’Agatsiko , bakinjira mu kibuga cya politiki nabo bagashyiraho akabo, ntibyaba bikwiye kandi bitunganye ? Niba hari ababitekereza nibamenye ko igihe gikwiye ari ikingiki.

Amahoro ku bakunda u Rwanda bose kandi barwifuriza guhumeka amahoro n’ubumwe.

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.  

Publié par UMUHANUZI

Peuple Rwandaises, Rwandais. Amis du Rwanda Votre site www.leprophete.fr est né le 01/01/2011. Pour célébrer une année réussie, nous sommes heureux de partager avec vous cette collection de certains de nos articles préférés. Ils s'intitulent "77 Secrets Politiques" publiés sur ce site dans toutes les catégories de juillet à novembre 2011. Ce site a commencé faible comme n'importe quel autre bébé. En très peu de temps, cependant, elle s'est arrêtée, a commencé à marcher sur ses deux jambes sans ne même pas ramper. Quand elle a atteint cinq mois, elle a été sevrée, elle a passé 3 jours au lit, et nous-mêmes avions peur en pensant que c'était fini, et elle était éveillée en bonne santé, et le voici maintenant à la fin de l'année. Ceux qui le voient sont surpris d'apprendre qu'il n'a qu'un an car, en termes de statut et de fonctionnement, il a au moins cinq ans. Votre site Web n'a jamais été prive la parole à qui que ce soit. Même ceux qui ont insulté leurs fondateurs, leur ont menti et les ont menacés. Heureusement, ces lecteurs ont été incapables de négocier avec les autres et ont choisi d'insulter, de mentir et d'utiliser des menaces pour réduire l'intensité, jusqu'en juillet 2011, ils ont disparu. Vous ne savez même pas où ils sont. Dans sa 2ème année, le site www.leprophete.fr poursuivra avec les objectifs suivants : 1. Donner aux Rwandais un site Web où ils peuvent exprimer librement leurs opinions, personne ne peut rivaliser. 2. Donner des idées constructives qui favorisent : l'indépendance de chaque Rwandais, la démocratie, la justice, les droits de l'homme, le bien-être social dans les villes et les zones rurales, l'unité et la réconciliation,...» 3. Se concentrer sur l'histoire et les lois du Rwanda, actuelles et passées, afin de persuader les Rwandais, à commencer par les jeunes. 4. "Analyser les signes des temps" nous avons inclus, appelant les Rwandais à échanger des idées sur ce qu'il faut faire pour faire face à l'avenir. Lecteurs, amis, rwandais, rwandaises, amis du Rwanda, continuez à nous soutenir de cette manière : lisez-le, aimez-le, lisez-le et encouragez les autres ; vous envoyer des textes et dire (écrire) ce que vous pensez de ce que vous avez publié (commentaires). Ce serait aussi bien s'il y avait des gens qui décidaient de prendre le document publié dans cette langue (kinyarwanda, français ou anglais), et de le traduire dans d'autres langues, afin que ceux qui ne connaissent pas la langue du document original puissent aussi apprendre quelque chose sur les tendances de notre beau pays. , le Rwanda nous a donné naissance. Nous tenons à rappeler à ceux qui le souhaitent et le peuvent qu'ils peuvent également soutenir financièrement cette organisation. "La pauvreté n'est pas un péché, mais une tragédie". Cependant, cela n'empêchera pas le site Web de poursuivre ses objectifs; et si nous nous unissons, nous l'écraserons, nous le gagnerons, non seulement sur ce site, mais aussi au Rwanda. Nous pouvons y parvenir en éliminant la cause de la pauvreté. Si nous continuons à mettre en commun toute l'énergie dont nous disposons (spirituelle, intellectuelle et manuelle) il ne fait aucun doute que nous gagnerons. Nous vous souhaitons une bonne fin d'année 2011, un bon début, une bonne continuité et une bonne fin d'année 2012. Puissiez-vous être bénis avec de nombreuses bénédictions. Que Dieu continue de protéger le Rwanda et les Rwandais. Abbé Thomas Nahimana

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :