ESE KOKO AGATSIKO KA FPR INKOTANYI KABA KARARANGIJE IMYITEGURO YO KURIMBURA 2/3 BY’ABANYARWANDA?

Muri iyi minsi umwuka w’ubuhanuzi uburira abanyarwanda amakuba ashobora kubagwiririra uri kugenda uzamuka cyane. Abahanuzi cyangwa se aberekwa, bamaze igihe basubiramo ubutumwa bukomoza ko hatabaye ubwitonzi, abanyarwanda bashobora kongera gushira, ndetse hakarimbuka 2/3 byabo. Niba twemeza ko u Rwanda rutuwe na miliyoni 12, mutekereze kandi muzirikane uburemere bwo kongera gupfusha miliyoni zisaga 8 z’abanyarwanda . Ese ubu butumwa hamwe n’ibimenyetso simusiga byigaragaza mu gihugu kigaruriwe na FPR Inkotanyi, bikaba bica amarenga y’irimburambaga mu Rwanda, tubifata dute? Ese ni izihe ngamba zafatwa ngo aya mahano ategurwa n’aka gatsiko abanyarwanda bayirinde cyangwa babe biteguye kuyaburizamo.

Mu biganiro Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Padiri Thomas Nahimana agirana n’abaturage ku wa mbere no kuwa 2, cyane cyane ikiganiro yise IJISHO RYA RUBANDA n’ikindi kitwa URUGENDO RW’IMPINDURA MITEGEKERE NA MITEKEREREZE, hagaragayemo ibintu bidasanzwe.

Muri ibyo biganiro, hagaragajwe bidasubirwaho ko mu gihugu hari ibimenyetso simusiga ko hari gutegurwa irimburwa ry’abanyarwanda. Abakurikiranye ibi biganiro, bagaragaje ko hari ibikorwa bifatika byerekana ko agatsiko ka FPR Inkotanyi kari mu myiteguro simusiga yo kurimbura abanyarwanda.

Abanyarwanda kuki batigira ku mateka yabo?

Ku munyarwanda wavutse mu gihe na nyuma ya 1994, biramugora kumva ibi bivugwa, cyane ko agatsiko ka FPR Inkotanyi kabakwirakwijemo ibinyoma bidafite aho bihuriye n’ukuri. Nyamara ku munyarwanda wari mu gihugu mbere ya 1994, iyo yibutse ibyakozwe muri ibyo bihe, birimo ivuka ry’imitwe yitwara gisirikare, intambara, icukurwa ry’ibyobo birebire byari hirya no hino mu gihugu mu ngo z’abanyarwanda cyangwa se ibigo, ihunga rya hato na hato rya bamwe mu banyarwanda bajyaga mu nkotanyi, n’ibindi, ukabihuza n’ibigaragazwa ubu; wakwemeza neza ko ntagikozwe byanze bikunze amateka azisubiramo.

Mbere y’uko twinjira muri ibi bikorwa bishobora kuba biri gutegura amahano mu gihugu, reka tubanze turebe umwuka urangwa mu gihugu magingo aya, ushobora naho kuganisha ku ikorwa ry’aya mahano.

Inkuru imaze kuba kimomo ko muri iyi minsi agatsiko kari mu manegeka. Kari kotswa igitutu gikomeye kinaganisha ku gufungirwa inkunga zose kagenerwaga, kubera imyitwarire y’ubufungamutwe.

Ku ikubitiro hari igihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ubu gisanzwe ari somambike w’agatsiko. Nyamara muri iyi minsi, kidaciye ku ruhande, cyashyize hanze amabi yose inkotanyi zakoze cyangwa se zikomeje gukora, ndetse kinemeza ko bashobora gufungirwa inkunga mu rwego rw’umutekano. USA zagezeho zinemeza ko u Rwanda rufite uruhare mu rupfu rwa miliyoni 5.4 z’abiciwe muri Congo mu ntambara rwashoyeyo, bikaba ari ubwa mbere nibura bagaragaje umubare w’abaguye muri icyo gihugu.

Ibi rero bishobora gutuma abasirikare bari baroherejwe hirya no hino mukiswe kubungabunga umutekano bataha, bityo ubukungu bw’igihugu n’ubundi buri mu manegeka, bukazahara cyane.

Nk’uko tubizi,  inkomoko y’umutungo w’agatsiko ka FPR Inkotanyi iri ahantu hatatu h’ingenzi. Aha mbere ni ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Aha kabiri ni amafranga akomoka ku butumwa bw’abasirikare boherezwa hirya no hino ku isi. Ikindi gice kiva mu gihugu no mu nguzanyo, harimo n’icuruzwa ry’inzibutso zibitse amagufa y’abanyarwanda bishwe bakavutswa uburenganzira bwo gushyingurwa mu cyubahiro nk’uko umuco nyarwanda ubuteganya.

Ubwo buryo rero bwo kubona amafranga, biragaragara ko buri gufungwa gahoro gahoro. Iyo bikubitiyeho ko umwenda w’igihugu ugeze hejuru ya 70% by’umutungo w’igihugu, uhita ubona byanze bikunze akaga gashobora kugwirira abanyarwanda bitewe n’imyitwarire ya kivantara y’agatsiko ka FPR Inkotanyi.

Nshatse kugaruka kuri aya makuru ajyanye n’ubukungu, kugirango mbihuze n’umutwe w’inkuru yacu, kuko FPR Inkotanyi yatwaje igitugu intwaro 3 z’ingenzi: ikinyoma, ubugome na ruswa. Ubu buryo rero bwo gutegeka igihugu, bubatwara akayabo k’amafranga ajya mu bikorwa by’ubutasi, mu gucuruza isura binyuze muri propagande, mu bwicanyi bujyana no kuroga (utuzi twa Munyuza), hamwe no mu kubaho mu murengwe utagira urugero ku bari mu bushorishori bw’aka gatsiko.

Kubera rero ko ubukungu bwifashe nabi, abaturage bakaba barakeneshejwe kandi agatsiko kakaba nta mpuhwe na mba kabafitiye; byanze bikunze nikabona iminsi yako iri kurangira, gashobora kwisasira imbaga.

Ibi rero byo kuba kazisasira imbaga igihe icyo aricyo cyose, si inkuru idasanzwe kuko byagiye bigarukwaho mu myaka 25 yose ishize n’abahanuzi barimo uwitwa Gatabazi Meshaki uhuza neza n’ubuhanuzi bw’ikirangirire Magayane, yemwe n’abandi benshi bagenda bahuriza ku ngingo imwe: « Abanyarwanda nibatihana ngo bakundane hagati yabo, bazahura n’amahano akomeye, ku buryo hashobora gupfa 2/3 by’abanyarwanda ».

Ngo ibijya gucika bica amarenga

Reka ntangire nibutsa abanyarwanda amateka. Mbere no muri 1994 mu gihe cy’intambara FPR Inkotanyi ya Museveni yashoye ku Rwanda; haranzwe n’umwuka mubi cyane wagaragazwaga n’ibikorwa bifatika byateguraga amahano yabaye.

Nyamara, kubabaye mu Rwanda mbere y’itariki ya 1 Ukwikira 1990, kumva umunyarwanda wapfuye byabaga ari igikuba cyacitse. Yemwe n’amakuru yavugwaga ko hari abacibwaga imitwe mu mvugo yakwiye mu gihugu ngo guca amashu, byari amayeri ya RANU (inkotanyi) yo kubona gihamya y’ibinyoma bakwirakwizaga ku isi ko abanyarwanda bitaga bene wabo mu gihugu bicwaga.

Iyi ntambara y’ubushotoranyi yashowe ku Rwanda, yatangiranye n’iyicwa ritagira izina ry’abanyarwanda. Icyo gihe u Rwanda rwinjiye mu bihe by’icuraburindi byo gutakaza ubuzima. Umuco wo guha agaciro no kurinda ubuzima wagiye uzima gahoro gahoro, abantu bamenyera urupfu, kugeza ubwo hapfuye za miliyoni nyinshi z’abanyarwanda.

Iyinjizwa ry’umuco w’urupfu n’ubwicanyi mu Rwanda byakozwe na FPR Inkotanyi, byarukururiye umuvumo. Byatumye umunyarwanda atakaza uburenganzira hafi ya bwose; none bigeze aho FPR yigisha ko umunyarwanda arutwa n’igihugu, ko ugupfa kwe ntacyo bivuze. Aha wakwibaza niba kuri FPR igihugu ari imisozi, cyangwa se niba ari abaturagihugu.

Kuva rero 1/10/1994 kugeza magingo aya, abanyarwanda barishwe karahava. Muri Mata 1994 byabaye akarusho, aho nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Nyakwigendera Perezida Yuvenali Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Sipiriyani Ntaryamira n’abo bari kumwe; imitwe yitwaje intwaro yari yararemwe na FPR Inkotanyi mu gihugu hose izwi nk’interahamwe, zitirirwa mu by’ukuri MRND na CDR, yiraye mu baturage si ukurimbura yiva inyuma, yunganiwe na ba batekinisiye Tito Rutaremara yahishuye ko bari nibura 5 muri buri selire y’igihugu.

Ntibyaciriye aho, FPR imaze gutsimbataza ubutegetsi, yiraye mu baturage irarimbura mu mayeri arenze imivugire, haba mu cyiswe kwitaba inama ukitaba Imana, operation punguza waginga, ifungwa ridasobanutse ry’abanyarwanda bakicirwa muri kasho na gereza, intambara y’abacengezi, irigiswa rihoraho ry’abanyarwanda, ifungwa n’icirwa ry’imanza ridasobanutse ry’abazamura amajwi bashaka uburenganzira bwabo n’ibindi.

By’akarusho intambara yo guhiga impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu yagabwe mu cyahoze ari Zayire (ubu ikaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) mu mpera ya za 1996, yabaye imperuka kuri bo kuko 1/2 kirenga cyabo cyatsembwe.

Nyuma y’iyo myitwarire yose y’ubunyamaswa yaranze FPR Inkotanyi, bamwe badatinya kwita RUPFU, ntiyanyuzwe. Yakomeje no kurangwa n’imyitwarire iganisha ku iyicwa rya rusange ry’abanyarwanda. Iri tsembwa uko rigaragazwa, ntirireba abahutu cyangwa abatutsi. Niyo mpamvu iyi mpuruza igomba kwitabwaho kandi ikumvwa n’uwo ariwe wese ukunda koko u Rwanda.

Bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza nta shiti ko agatsiko ka FPR inkotanyi gategura kurimbura abanyarwanda

Nk’uko nabigaragaje, agatsiko ka FPR inkotanyi n’inzobere mu gukora irimburambaga. Bazi kandi basobanukiwe neza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’itsembambaga. Ibi bikorwa bya kinyamaswa babitangiye guhera mu Bugande mu ntara y’amajyaruguru ashyira uburengerazuba, iyo ntara yategekwaga na Kayumba Nyamwasa, aho barimbuye imbaga, nyuma y’intambara yagejeje Museveni ku butegetsi. Bakomereje mu Rwanda mu ntambara bise RAZZIA yo gutsemba igihumeka cyose.

Nyuma y’itegurwa rya jenoside mu Rwanda, yashobotse nyuma y’igeragezwa ryabaye mu mpfu zitandukanye zabaye mu Rwanda; bashoboye kwisasira imbaga y’abanyarwanda bakoresheje abandi banyarwanda, kugirango bagere ku butegetsi nta nkomyi.

Bakomeje uwo mugambi mubisha wo kurimbura imbaga muri Kongo Kinshasa, bataretse mu gihugu, ndetse no mu bindi bihugu bagiye bagerageza bikanga. Wa mugani ngo agatoki kamenyereye gukomba gashirwa gacitse. Uyu mugambi mubisha w’irimburambaga, ntibawutsotsobye uko bifuzaga.

Perezida Paul Kagame we ubwe ubwo yari ku rwibutso rwa Murambi ya Gikongoro, yivugiye ko icyo yicuza kandi kimubabaza ari uko atashoboye kurimbura abahutu bakamucikira Congo, akaba atarabamariyemo umujinya we. Muri 2016 ubwo yari ari i Rambura ku Gisenyi, yabishimangiye ahamya ko abanyarwanda bagiye kujya baraswa ku manywa y’ihangu, anemeza ko bagiye kujya batanga ubutabera butanditse. Yaje kandi kongera kubishimangira mu mvugo zijimije kandi mu bihe bitandukanye ko ashobora kuvoma ingunguru y’amazi akoresheje agafuniko k’icupa.

Ibi byose bigamije gutegura mu mitwe y’abicanyi, iyicwa rya hato na hato ry’abanyarwanda. Bigamije kandi gutegura imyumvire y’abanyarwanda bazicwa ko kwica umunyarwanda agatsiko kamaze kwita umwanzi ari igikorwa cy’ubutwari bo bita gukunda igihugu, kandi ko uwo wishwe atagomba gukurikiranwa cyangwa kwirengera.

Iyi myitwarire rero ntiyagarukiye aho. Reka tunyure mu bikorwa bimwe byakozwe kandi bigikorwa na FPR Inkotanyi bitegura byanze bikunze irimburambaga.

Icya mbere kandi gikomeye, FPR Inkotanyi ntiyigeze ihagarika intambara haba ku basirikare no kubasivili. Yafashe inzego zose zakagombye kuyoborwa na rubanda, bazitegekesha abasirikare. Yafashe abasirikare bagakwiye kujya mu bigo byabugenewe, babakwirakwiza mu mirenge, mu makomini, mu maperefegitura. Byageze aho guhera muri 2010, babashumura muri rubanda ku buryo guhera saa cyenda z’amanywa, imirongo y’abasirikare iba inyuranyuranwamo mu gihugu hose, kandi abasirikare bikwije intwaro nk’aho biteguye kurwana. Baba kandi bunyuranamo n’abapolisi nabo bafite intwaro bahiga abanyarwanda.

Nyuma y’icyo gikorwa, baremye imitwe yitwaje kandi ishobora gukoresha intwaro. Aha twavuga Local Defense Forces yaje gusimburwa magingo aya na DASSO, bakaba bakora nk’interahamwe, impuzamugambi cyangwa abakombozi twabonaga mbere ya 1994. Hari kandi insoresore za RIB, DMI, NISS zidasiba kunyereza abantu zitwaje intwaro. Hari ndetse n’indi mitwe myinshi yitwa ko ishinzwe kurinda umutekano nka KK Security, Intersec, n’indi; kandi iyi mitwe igizwe n’abahoze mu nkotanyi batunze imbunda iwabo.

Ntitwabura kandi kuvuga umutwe uhoraho w’inkeragutabara ugizwe n’abahoze mu nkotanyi cyangwa se mu ngabo z’agatsiko, abenshi bakaba bafite intwaro, abandi bakaba bagihembwa biteguye gukoreshwa icyo agatsiko kabakoresha cyose.

Ntabwo bahagarikiye aha. Basenye uburyo abanyarwanda bari batuye mu buryo bwa gakondo, maze bubaka imidugudu yihariye y’abatutsi, bitwa ko barokotse jenoside, none ubu izo nzu ziri kubasenyukiraho. Bubatse kandi indi midugudu y’abavuye hanze yihariye, hamwe n’imidugudu yo mu byaro aho bagiye bakura abanyarwanda mu mitungo yabo, bakabambura amasambu, bakabaha inzu ihuriweho n’imiryango ine (four in one).

Ubu buryo bwo kwegeranya abantu ngo ababashaka bababone neza kandi vuba, bica amarenga ya za nkambi abanazi buteguye yo kwiciramo abayahudi.

Mwibuke ko nibura isibo iri mu mudugudu hari inkeragutabara, umu DASSO, umupolisi, umusirikare, n’abandi benshi batunze intwaro, cyane ko agatsiko kabonye bizagakoraho, gashyiraho itegeko 56/2018 ryo ku wa 13/8/2018
 ryerekeye intwaro no kuzitunga ryo kwemerera abo bashaka gutunga izo ntwaro.

Mu rwego rw’ubukangurambaga, ntabwo bahagarikiye aho. Banize ku buryo budasanzwe itangazamakuru ryigenga, baburizamo inzira zose zo guha ijambo umuturage, cyangwa se izatuma akarengane ke kagaragazwa. Ni gutyo baremye ibitangazamakuru byandika n’ibitangaza amashusho n’amajwi byitwara neza neza nka RTLM na Radio Muhabura yo mu bihe bya 1994.

Ni muri izo nzira rero batangiye ivangura rikomeye mu banyarwanda, bita amazina akomeye kandi atesha agaciro abo badashaka. Bita abo badashaka abanzi b’igihugu, ibigarasha, ibipinga, intarehamwe, umwanda, abateruzi b’amakarito, n’ibindi. Izi nyito zo gutesha agaciro abanyarwanda badashaka, ni inzira nziza kandi z’ubusamo zo kwica abo badashaka, kuko baba bahaye rugari abicanyi ko iyicwa ryabo ryemewe kandi ari ugukiza igihugu.

Ibi bikorwa bigeze aho bajya mu miryango y’abo bita abanzi b’igihugu, bagatera ubwoba abo banyarwanda, bakajya ku mva z’ababo, bakabatesha agaciro, kandi bakabandagaza babatuka ibitutsi bitagira izina.

Ibintu rero ubu bigeze aho biteye inkeke.

Ibi turabishingira ku buhamya bwatanzwe n’umunyarwanda ukomoka Rutsiro muri Kibuye hafi n’ikiyaga cya Kivu, yagaragaje ko imyitegure yo gukora ibara mu gatsiko igeze kure.

Ntabiciye ku ruhande reka mbagezeho uko we yabyivugiye, noneho abanyarwanda babe aribo baca urubanza. Uyu munyarwanda avuga ko yize kaminuza hakaba hashize imyaka 11 yarabuze akazi, kandi ko uwize aho atuye afatwa nk’ikigoryi kubera iterabwoba n’itoteza bakorerwa. Avuga ko agatsiko kamaze iminsi gakangurira imiryango y’abatutsi ifite abana mu gisirikare cya RDF no mu gipolisi gutunga intwaro no gucukura indaki, ndetse ko abenshi bamaze kuzihabwa.

Akomeza avuga ko azi neza iyo miryango yamaze kwibikaho imbunda, ndetse ubu ko igenda ikangurira inshuti zayo, zaba izo mu batutsi cyangwa se abahutu, nabo gutunga izo mbunda, abatabishoboye bagacukura indaki hafi y’ingo zabo. Ngo impamvu ni uko hagiye kuba ikintu kidasanzwe mu gihugu, bityo bakaba bagomba kwitegura kwirwanaho, abatabishoboye bakazahungira muri izo ndaki.

Avuga ko ayo makuru y’impamo yayabwiwe na mubyara we uzi uwo mugambi, ndetse akaba yaranamusabye ko nabo batunga iyo mbunda, ngo kuko ahazaba havugira amasasu nta mwicanyi uzahegera, kuko bazaba bumva ko ari bagenzi babo. Akomeza ashimangira ko uwamusabye ko bagura imbunda yamubwiye ko nta mafranga bafite, amusaba gucukura indaki kuko nta bundi buryo bwo kuzarokoka ubwo bwicanyi. Avuga rero ko aho atuye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kandi ko hari kubera imyiteguro y’ibikorwa bidasanzwe.

Ashimangira kandi ko ibarura rusange ry’abaturage ryateguwe mu ibanga, kandi rihabwa abarimu gusa, mu gihe abashomeri ari benshi, ndetse ko abarimu boherezwa kubarura kure y’iwabo, muri iryo barura hakaba hazibandwa gusa ku miryango ifite abantu babo mu mahanga.

Iyi nkuru y’uyu muturage uvuga ko yize akabura akazi, ishimangira neza ibyo twagaragaje haruguru byerekana neza imyiteguro idasanzwe isa neza neza n’ibyakozwe mbere ya 1994. Kabone n’ubwo haboeka ababihinyura ko ari inkuru mbarirano, nyamara bimwe mubyo avuga, ntibyavuzwe nawe gusa, kuko nk’ibarura ry’imiryango ifite ababo mu mahanga ryavuzwe guhera mu mwaka.

Ibi kandi byabaye mbere 1994, ubwo bamwe mu batutsi bashishikarijwe gucukura ibyobo mu ngo zabo. Aha twatanga urugero rw’icyobo cyari mu rugo rwa Kayiranga w’umututsi i Nyamirambo, Ministiri Mwemayire Felicita avuga yaroshywemo mu buhamya bwe. Ibi kandi bikaba bihuzwa n’ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu baturage bari batuye Bisesero ya Rutsiko, aho benshi bari batunze intwaro.

Abanyarwanda bumva ibintu nk’ibi, bakaba barabaye muri ibi bibazo bakabona uko amahano ategurwa, bakwiye kugirira ubwoba ibi bikorwa no kwita byanze bikunze kuri icyi kibazo, hagafatwa ingamba hakiri kare.

Abakurikiye ibiganiro bakunda igihugu, barasaba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kwitegura gutabara no kurengera abanyarwanda

Nyuma yo kugaragarizwa ibi bibazo by’imyiteguro idashidikanywaho yo kurimbura imbaga y’abanyarwanda, aho abambari b’abicanyi b’agatsiko barekereje gukora ibara, abanyarwanda benshi bafite impungenge z’uko babura gitabara.

Ni muri urwo rwego benshi basabye abanyarwanda kuba maso no kutazongera kwemera gutega amajosi, ahubwo bakitegura kwirwanaho. Abandi basabye bakomeje Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kwihutira gushyiraho ingabo z’abanyarwanda zo kwitegura kubarengera mu gihe baba bugarijwe.

Nk’uko bagiye babishimangira, abanyarwanda benshi baba abari mu gihugu no hanze mu bihugu bitandukanye, bamaze kugirira icyizere Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro. Nyamara icyo cyizere gishingiye mu rukundo ariko turashyirwa mu bikorwa ngo bahe iyo guverinoma inkunga yayifasha kugera ku ngeto zayo.

Birasanzwe ko Guverinoma yose ikenera amaboko y’abanyagihugu bayo ngo ishobore gukora. Nibyo abanyarwanda bagiye bakurikira ikiganiro bahamagariraga bagenzi babo guhaguruka bagatera inkunga iyi Guverinoma ngo yisuganye kandi yitegura gutabara mu gihe abanyarwanda baba basumbirijwe n’abicanyi.

Nyakubahwa Perezida Thomas Nahimana waganiraga nabo, yabibukije ko ari inshingano za Guverinoma yose kurinda abaturage. Ariko nawe yemeza ko bitashoboka adahawe ubushobozi. Yabivuze muri aya magambo:  » Naba nitwa Perezida nyabaki, niba ntashoboye kurinda abaturage bamfitiye ikizere? Si icyaha cyangwa ikosa ko Guverinoma igira ingabo z’abaturage zo kubarinda ».

Aha abinyujije mu butumwa butandukanye yagiye atambutsa mu gitangazamakuru ISINIJURU TV, yavuze ko kwirengera ari inshingano za buri wese wanga akarengane kandi ko na Bibiliya ibyemera, aho yongeye kugaruka ku magambo ya Yezu muri Luka 22,26 avuga ati:  » …n’udafite inkota nagurishe igishura cye maze ayigure ». Aya magambo ya Yezu kandi yaje yiyongera ku bikorwa yakoze byo kwirukana abacuruzi mu ngoro y’Imana ( Matayo 21,12).

Ashingiye kuri ubu butwari bwa Yezu, Padiri Thomas Nahimana yasabye rero akomeje abanyarwanda gukomeza kubiganiraho bakabifataho umwanzuro. Yashimangiye ko icyo bazasaba Guverinoma yabo ibakunda kandi ibifuriza ibyiza bazagikora.

Ibi byifuzo by’abanyarwanda byo gusaba ko hajyaho ingabo za rubanda muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, izo ngabo zikaba koko ari ingabo z’abanyarwanda zo kubarengera, atari iz’agatsiko; bisaba amikoro n’ubushake by’abanyarwanda. Nibo bagena uko byagenda kandi bagahagurukira gufasha mu mishinga iremereye nk’iyo.

Nta pfunwe, isoni cyangwa ikimwaro biteye ko Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagira politike ihamye yo kurinda igihugu (politique de défense nationale), kuko kenshi mu Rwanda hagiye habaho ingabo zubakiye ku muntu cyangwa itsinda ry’abantu, aho kwiyumvamo ko ari iza rubanda.

Ubu buryo bwanajyana kandi no kubaka inzego zishinzwe umutekano no kurinda abanyarwanda, zazamo n’izatabara mu gihe agatsiko kahirahira kagashaka gukora ibara mu banyarwanda.

Ibi bitekerezo rero bikeneye inkunga y’abanyarwanda ngo bishyirwe mu bikorwa, kandi ubumwe bwacu niyo ntwaro ikomeye izahashya abicanyi ruharwa ba FPR Inkotanyi bamaze kwisasira imbaga, none bakaba n’ubu bagikubita agatoki ku kandi ko batanyuzwe.

Twamaze kubona rero ko barangije kwitegura kongera kugarika ingongo. Baribeshya ariko ntabwo abanyarwanda b’umutima kandi bakunda igihugu bazabibemerera. Duhagurukire rimwe turwanye umwanzi w’abanyarwanda wifuza kubamarira ku icumu kandi tubifashijwemo n’Imana tuzatsinda.

 

UMWANDITSI

Innocent NIRINGIYIMANA

Publié par UMUHANUZI

Peuple Rwandaises, Rwandais. Amis du Rwanda Votre site www.leprophete.fr est né le 01/01/2011. Pour célébrer une année réussie, nous sommes heureux de partager avec vous cette collection de certains de nos articles préférés. Ils s'intitulent "77 Secrets Politiques" publiés sur ce site dans toutes les catégories de juillet à novembre 2011. Ce site a commencé faible comme n'importe quel autre bébé. En très peu de temps, cependant, elle s'est arrêtée, a commencé à marcher sur ses deux jambes sans ne même pas ramper. Quand elle a atteint cinq mois, elle a été sevrée, elle a passé 3 jours au lit, et nous-mêmes avions peur en pensant que c'était fini, et elle était éveillée en bonne santé, et le voici maintenant à la fin de l'année. Ceux qui le voient sont surpris d'apprendre qu'il n'a qu'un an car, en termes de statut et de fonctionnement, il a au moins cinq ans. Votre site Web n'a jamais été prive la parole à qui que ce soit. Même ceux qui ont insulté leurs fondateurs, leur ont menti et les ont menacés. Heureusement, ces lecteurs ont été incapables de négocier avec les autres et ont choisi d'insulter, de mentir et d'utiliser des menaces pour réduire l'intensité, jusqu'en juillet 2011, ils ont disparu. Vous ne savez même pas où ils sont. Dans sa 2ème année, le site www.leprophete.fr poursuivra avec les objectifs suivants : 1. Donner aux Rwandais un site Web où ils peuvent exprimer librement leurs opinions, personne ne peut rivaliser. 2. Donner des idées constructives qui favorisent : l'indépendance de chaque Rwandais, la démocratie, la justice, les droits de l'homme, le bien-être social dans les villes et les zones rurales, l'unité et la réconciliation,...» 3. Se concentrer sur l'histoire et les lois du Rwanda, actuelles et passées, afin de persuader les Rwandais, à commencer par les jeunes. 4. "Analyser les signes des temps" nous avons inclus, appelant les Rwandais à échanger des idées sur ce qu'il faut faire pour faire face à l'avenir. Lecteurs, amis, rwandais, rwandaises, amis du Rwanda, continuez à nous soutenir de cette manière : lisez-le, aimez-le, lisez-le et encouragez les autres ; vous envoyer des textes et dire (écrire) ce que vous pensez de ce que vous avez publié (commentaires). Ce serait aussi bien s'il y avait des gens qui décidaient de prendre le document publié dans cette langue (kinyarwanda, français ou anglais), et de le traduire dans d'autres langues, afin que ceux qui ne connaissent pas la langue du document original puissent aussi apprendre quelque chose sur les tendances de notre beau pays. , le Rwanda nous a donné naissance. Nous tenons à rappeler à ceux qui le souhaitent et le peuvent qu'ils peuvent également soutenir financièrement cette organisation. "La pauvreté n'est pas un péché, mais une tragédie". Cependant, cela n'empêchera pas le site Web de poursuivre ses objectifs; et si nous nous unissons, nous l'écraserons, nous le gagnerons, non seulement sur ce site, mais aussi au Rwanda. Nous pouvons y parvenir en éliminant la cause de la pauvreté. Si nous continuons à mettre en commun toute l'énergie dont nous disposons (spirituelle, intellectuelle et manuelle) il ne fait aucun doute que nous gagnerons. Nous vous souhaitons une bonne fin d'année 2011, un bon début, une bonne continuité et une bonne fin d'année 2012. Puissiez-vous être bénis avec de nombreuses bénédictions. Que Dieu continue de protéger le Rwanda et les Rwandais. Abbé Thomas Nahimana

Laisser un commentaire

Entrez vos coordonnées ci-dessous ou cliquez sur une icône pour vous connecter:

Logo WordPress.com

Vous commentez à l’aide de votre compte WordPress.com. Déconnexion /  Changer )

Photo Facebook

Vous commentez à l’aide de votre compte Facebook. Déconnexion /  Changer )

Connexion à %s

%d blogueurs aiment cette page :