Umuntu aba kandi akitwa umuntu kubera abandi bantu. Umuntu mu isi ya wenyine, yaba ari mu isayo y’umubabaro n’intimba bidashira abuhwo bitoha buri munsi. Ubunyarwanda n’u Rwanda bitubera iyo twemerana, tukubahana ndetse tukanuzuzanya; ibitari ibyo ni amaganya, agahinda, intimba, ipfunwe, ikimwaro n’ibindi bibi nk’ibyo.
Mu Rwanda rero ni benshi ibyo bibi byihereranye uretse ba rusahuriramunduru na ba rwabuzisoni bo mugatsiko ka FPR kari k’ubutegetsi mu Rwanda batamwara kandi batumva ndetse batitaye k’umubabaro w’abandi dore ko bameze nka ya mpyisi bahaye induru nayo iti “ izo mpundu z’ababyeyi ndazihorana”.
Umunyarwanda ni umuhutu, umutwa cyangwa umututsi, ibyo ngo buri wese akabikomora k’umubyeyi we w’umugabo kandi ntacyo bitwaye habe na buhoro; naho ubwoko bw’umubyeyi w’umugore ntibwitabweho. Ibi rero by’umwihariko nyuma ya jenoside n’ubundi bwicanyi butandukanye bwabaye mu Banyarwanda kuva kuwa 1 ukwakira 1990 kugeza ubu, byarushijeho gutera cyane cyane abakiri bato kwibaza ibibazo byinshi k’ubwoko, aho benshi kubera akarengane gashingiye ku bwoko babarizwamo (aha ndavuga cyane cyane abo mu bwoko bw`abahutu), mu mugambi mubisha wa FPR Inkotanyi n’agatsiko kayo k’indobanure z’abatutsi b’abahezanguni kandi babaswe n’ivunguramoko; usanga bumva bafite ipfunwe ry`ubwoko bwabo, ubwo babarizwamo cyangwa ubwo batwererwa n’ababa batabazi neza cyangwa babikora nkana ngo babateshe agaciro cyangwa babacecekeshe.
Si igitangaza ariko k’uko numvise hari n’abakuru bajya impaka mu kiganiro cyabo bibaza k’uwo muri izo mpaka bita imvange, bati umwana wavutse k’umubyeyi umwe w’umuhutu n’undi w’umututsi, we ubwo aba ari iki?
Aba afite ubuhe bwoko? Igisubizo cyoroshye hashingiwe ku byavuzwe mbere kikaba ko afata ubwoko bwa se,abandi bati ni “umuhutsi’‘ cyangwa »umutsihu”. Igisubizo nk’icyo gituma wa mwana cyangwa n’undi yakwibaza noneho ubwoko bw’uvutse k’umutwa n’umututsi cyangwa n’umuhutu, igisubizo n’ubundi kikaba cya kindi. Singendereye kwimakaza ivangura cyangwa itonesha ry’amoko.
Ariko byanteye kwibuka umuntu wakoraga mu rwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda umubyeyi we afungiye muri gereza imwe muzo mu Rwanda ariko igihe cyose uwo mubyeyi yamaze muri gereza ntiyigeze ajya kumusura ngo urwego akorera batazamenya ko umubyeyi we afunze ashinjwa jenoside kandi ngo bajya bamureba uko asa bakamwita umututsi.
Iyi nkuru nanone inyibutsa undi mugore warongowe n’umugabo watashye mu Rwanda mu 1994 avuye muri Uganda, uyu mugore akamubwira ko nta muryango agira ngo bapfuye kubera intambara, bakuru be akabita babyara be, nyuma uyu mugabo akaza kumenya ko ababyeyi be bafunze agahita amuta akamutana n’abana avuga ko atabana n’Interahamwekazi ndetse n’abana bari babyaranye akabanga kuva ubwo ntiyongera kubareba no kubitaho ngo nabo ni Interahamwe nka nyina.
Urugero rw’agahinda k’abo bana batawe na se bakanitwa na se Interahamwe ntikabonerwa inyito zriko kanteye gusubiza amaso inyuma ndeba agahinda, ipfunwe, intimba n’ishavu abavuka kubadahuje ubwoko babana nabyo, aho usanga batakirwa neza kandi ngo bafatwe neza mu miryango y’ababyeyi babo yombi.
Ibi nabyo byanyibukije inkuru yambayeho ubwo muwa 2001 naherekezaga umwana wapfushije nyina muri jenoside yo muri 1994 azizwa ubwoko bwe kuko yari umututsikazi na se wari umusirikare mu ngabo z’igihugu zariho icyo gihe ariko nawe agapfa muri Gicurasi 1994 aguye k’urugamba, mujyanye kureba nyina wabo wari wararokotse ngo amufashe kubona icyangombwa cy’uko uwo mwana nawe yacitse ku icumu rya jenoside, bityo ikigega cyafashaga abacitse ku icumu na we kimufashe kimurihire amashuri kuko yari yitsindiye ikizamini gisoza amashuri abanza kandi nyirakuru ubyara se wamureraga yari umukene cyane ariko twagera kuri uwo nyina wabo akatwirukankana aduha induru akaza no kuvuga ijambo ribi ngo “ iyo uwo mwana na we aba umututsi aba yarapfuye hamwe na nyina”.
Ntekereza ko nemeranya na benshi ko mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990,umunsi FPR Inkotanyi yatangizagaho intambara yo kwigarurira ubutegetsi mu Rwanda; abanyarwanda mu moko yacu atandukanye twabanaga neza,dushyingirana ntarwikekwe uretse bimwe na bimwe nabyo bike bitagendaga neza cyane ko nta byera ngo”de”.
Nyamara nyuma y’uko FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi bukigarurirwa n’agatsiko nk’intoranye z’abahezanguni babaswe n’ivanguramoko; inzangano, itotezanya, ivangura, ubwicanyi, kubeshyerana, kwikubira ibyiza by’igihugu cyangwa gushinjanya ibinyoma no gutonesha ubwoko bw’abatutsi, ubu byabaye iturufu n’ikarita irya izindi.
Aha kandi hazamukiye ikibazo gikomeye cyane kugeza ubwo ubu hagati y’abanyarwanda gushyingirana icy’ibanze kiruta ibindi kibanza gusuzumwa ari ikibazo cy’amoko,ngo bamenye niba babuhuje. Abakundana batandukana batabanye kubera ko imiryango yabyanze ngo ntibahuje ubwoko ni benshi ndetse n’abagerageza ariko bikazarangira ingo zabo zisenyutse cyangwa bakabana mu mwiryane uzanwa n’abatarishimiye ko babana badahuje ubwoko nazo ni nyinshi kandi bisiga abana bahura na bya bibazo navuze hejuru. Ibi rero bikomeza gutera intimba n’ipfunwe kuri ba bana bavutse kuri abo bantu kandi n`ubu baracyavuka.
Nta burozi kirimbuzi rero buruta ako gahinda, intimba n’ipfunwe bidashira abo bene wacu bahorana kandi karazanywe ndetse n`ubu kakaba kacyenyegezwa buri munsi n’agatsiko nk`intoranye z’abahezanguni ba FPR babaswe n’ivanguramoko. Uko kubaho mukimwaro cy’ubwoko umuntu aba atarihitiyemo, gusuzugurwa, kuvutswa uburenganzira butandukanye n’ibindi … byangiza ubuzima bwo mu mutwe bwa benshi, bikabamara imabaraga bigatuma abenshi basigaraga basa n’ibishushungwe cyangwa bavuga bakanakora buhumyi ibinyuranye n’imiterere ndetse n’imyemerere yabo,byica ruhongohongo benshi cyane cyane urubyiruko mbaraga z’igihugu n’abakuru bamwe na bamwe.
Ubu burozi rero ntibukwiye kutumara dondidondi turebera, birakwiye ko twese twamagana uwo murozi FPR Inkotanyi n’abambari bayo, buri wese akabaho mu Rwanda rwe yubashywe kandi yemye anejejwe n’uko Imana yamuremye ndetse anishimiye ubwoko abarizwamo.
Umwanditsi:
Aimé Barnabé MUYIZERE