Padiri Edouard Ntuliye na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza
Taliki ya 30 ukuboza 2022 nibwo Padiri Ntuliye Edouard yashyinguwe saa tanu z’amanywa. Yarashinyaguriwe cyane kandi bikorwa na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa Diyosezi ye, ari na we umushinzwe ku rwego rwa mbere, yemwe kurusha n’umuryango avukamo.
Nk’uko mubizi mwese, Nyakwigendera Padiri Edouard Nturiye bitaga Simba yitabye Imana kuwa 26/12/2022 aguye mu bitaro bya Kabgayi nk’uko tubikesha itangazo rya Musenyeri Anaclet Mwumvaneza ryo kuwa 27/12/2022, ryanavugaga ko igihe cyo kumuherekeza mu cyubahiro kizatangazwa nyuma.
Nyamara mu buryo butunguranye, hagaragaye amafoto kuri uyu wa 30/12/2022 yerekana uyu mupadiri ashyingurwa nk’incike, nk’igisambo; mbese nk’umuntu utagira abe wateshejwe agaciro.
Icyo twakwibaza cya mbere ni uko Musenyeri Mwumvaneza Anaclet yabujije ko hatangwa itangazo ry’igihe n’isaha byo guherekeza Padiri Ntuliye Edouard. Byose byabaye mu ibanga rikomeye.
Hari amakuru avuga ko bitwaje ko Ishyirahamwe IBUKA ryazateza imyigaragambyo ashyinguwe mu cyubahiro agombwa, ariko barayibeshyera. Ibi ariko ni urwitwazo rwo gushyira mu bikorwa ubugome cyangwa se agasuzuguro uyu Musenyeri asanzwe agaragariza abapadiri be, ariko yagera mubo mu bwoko bw’abahutu agasya atanzitse.
None se ni ryari IBUKA yigeze ibuza abantu gushyingura ababo bapfuye? Ubundi se ni gute umutegetsi wa Kiliziya ashobora guterwa ubwoba n’igitutu cy’umuryango udaharanira inyungu akabyemera mu gihe byaba bidahuje n’imyemerere ye? Tubona ko ahubwo gushyingura Padiri Ntuliye Edouard mu ibanga bwari uburyo bwo gukingira ikibaba abapadiri bamufungishije, ari nabo ntandaro y’uru rupfu rubi apfuye.
Abo bapadiri twavugamo Padiri Fabien Rwakareke na Padiri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney, ingambanyi kabuhariwe zatumye iyi ntungane y’Imana ibambwa, akaba apfuye urupfu rumeze nk’urwa Yezu wasaga n’utagira abe. Icyo tutaramenya neza, ni uruhare rwa Musenyeri Alegisi Habiyambere wari umushumba w’iyi diyosezi, kuko igihe Ntuliye afashwe akanafungwa ari Mgr Habiyambere wayiyoboraga. Gusa tukaba duhamya ko agifungurwa bwa mbere, ubwo urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rwamugiraga umwere, yahawe amahirwe yo kujya mu Butaliyani i Roma kuruhuka, aho yashoboraga kuguma nta nkomyi, nyamara agaruka aziko ngo ntacyo yishinja, yibagiwe ko kuba byonyine umuhutu wize, ari icyaha kitababarirwa mu gihugu cy’inkotanyi.
Mu by’ukuri, tugarutse ku myitwarire y’uyu Musenyeri usanzwe uvugwaho ivangura n’itoteza mu bapadiri no mu bakirisitu ashinzwe, nk’uko hari inyandiko zitandukanye yanditsweho; yaba yaririnze ko gushyingura Padiri Edouard Ntuliye ku mugaragaro, byazamura amarangamutima mu bakirisitu n’abandi bantu bamuzi kandi yagiriye neza akabereka koko ko ari intumwa ya Kirisitu, bikaba byari gutuma nyine hagira abatungwa agatoki muri ibyo birura byambaye amakanzu!
Padiri Edouard Ntuliye ntiyari asanzwe! Gukundwa kwe n’abakirisitu no kumenya gusobanura ibintu, byamukururiye urupfu. Ntawagira ikindi cyaha amushinja kandi n’amateka azabisobanura.
Aba bapadiri bombi rero bavuzwe haruguru bakunze kugira ivuzivuzi ku rubuga rw’abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo. Nyamara igihe byari bimaze gutangazwa ko Padiri Ntuliye Eduard yitabye Imana, abandi bose baranditse bihanganisha diyosezi n’umuryango bwite akomokamo, nyamara bo bararuca bararumira! Nta shiti kuko bari bazi neza uruhare bagize mu ifungwa no mu rupfu rwa mugenzi wabo. Imitima y’inabi yarabariye, kandi izakomeza ibarye aho baba bagamitse intugu kuri alitari, babeshya abakiristu ko ari abakozi b’Imana. Gusa bashobora kwishushanya imbere y’abantu, ariko ku Mana byo ntibizakunda. Uyu Padiri bagambaniye aka Yuda na Kirisitu, yabatanze ihirwe ry’ijuru, kandi ku munsi w’urubanza nta kabuza bazabibazwa.
Ikindi kintu gitangaje, ni ukwanga ko Padiri Eduard Ntuliye asomerwa missa muri Cathédrale, yanabereye Padiri Mukuru. Ibi byakozwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, mu rwego rwo gushinyagurira uyu mupadiri, kuko umupadiri witabye Imana aherekezwa muri Cathédrale kugirango asezerweho bwa nyuma na bagenzi be basangiye ibanga rya gisaseridoti.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yategetse ko missa isomerwa muri chapelle y’ababikira ba Mutagatifu Visenti. Ni muri iyo mfunganwa bajyanyemo Padiri Edouard Ntuliye batitaye ku buryo yitangiye diyosezi ya Nyundo. Hari Abakirisitu bashoboye kumenya inkuru y’ishyingurwa rye, n’ubwo bari batunguwe, bagerageje kuza kumuherekeza, bararindagizwa kugirango batamuha icyubahiro akwiye.
Twibutse ko Musenyeri Anaclet Mwumvaneza asanganywe uwo muco mubi wo kwigamba ndetse no gushinyagurira abapfuye. Ku italiki ya 17/02/2020 abapadiri be 3 bari kumwe mu modoka baguye mu kantu bumvise afite agatwenge ko kwishimira urupfu rwa Kizito Mihigo. Umuntu uri ku rwego rwo kuba ari umushumba wa diyosezi, hari nibura ubwenge bw’ibanze agira, burimo no gucunga amarangamutima ye, kugirango atagira abo agusha cyangwa azimiza, nk’uko Yezu yavuze ko mubo yahawe nta numwe yajimije.
Ese ni uburwayi Musenyeri Mwumvaneza Anaclet afite cyangwa ni ubugome yavukanye? Ese ko umunyarwanda yavuze ngo: » Nta gahora gahanze », uyu mushumba ajya afata akanya agatekereza ku iherezo rye kimwe n’iry’abambari be?
Umwanditsi:
Akarinyuma Ladislas.