
Mes très chers compatriotes,
Chers Amis
Votre site http://www.leprophete.fr est né le 01/01/2011. Pour célébrer une année réussie, nous sommes heureux de partager avec vous la série d’articles préférés, intitulée » Les 77 Secrets de la Politique Rwandaise » publiés sur ce site de juillet à novembre 2011.
Ce site a commencé petitement comme n’importe quel autre bébé. En très peu de temps, cependant, il a pris de l’envol. Quand il a atteint cinq mois, il a été attaqué par ceux qui voulaient la détruire. Et le voici maintenant à la fin de l’année. Ceux qui le voient sont surpris d’apprendre qu’il n’a qu’un an car, en termes de statut et de fonctionnement, il a au moins cinq ans.
Votre site Web n’a jamais été prive la parole à qui que ce soit. Même ceux qui ont insulté leurs fondateurs, leur ont menti et les ont menacés. Heureusement, ces lecteurs ont été incapables de négocier avec les autres et ont choisi d’insulter, de mentir et d’utiliser des menaces pour réduire l’intensité, jusqu’en juillet 2011, ils ont disparu. Vous ne savez même pas où ils sont.
Dans sa 2ème année, le site http://www.leprophete.fr poursuivra avec les objectifs suivants :
1. Donner aux Rwandais un site Web où ils peuvent exprimer librement leurs opinions, personne ne peut rivaliser.
2. Donner des idées constructives qui favorisent : l’indépendance de chaque Rwandais, la démocratie, la justice, les droits de l’homme, le bien-être social dans les villes et les zones rurales, l’unité et la réconciliation,…»
3. Se concentrer sur l’histoire et les lois du Rwanda, actuelles et passées, afin de persuader les Rwandais, à commencer par les jeunes.
4. « Analyser les signes des temps » nous avons inclus, appelant les Rwandais à échanger des idées sur ce qu’il faut faire pour faire face à l’avenir.
Lecteurs, amis, rwandais, rwandaises, amis du Rwanda, continuez à nous soutenir de cette manière : lisez-le, aimez-le, lisez-le et encouragez les autres ; vous envoyer des textes et dire (écrire) ce que vous pensez de ce que vous avez publié (commentaires). Ce serait aussi bien s’il y avait des gens qui décidaient de prendre le document publié dans cette langue (kinyarwanda, français ou anglais), et de le traduire dans d’autres langues, afin que ceux qui ne connaissent pas la langue du document original puissent aussi apprendre quelque chose sur les tendances de notre beau pays. , le Rwanda nous a donné naissance.
Nous tenons à rappeler à ceux qui le souhaitent et le peuvent qu’ils peuvent également soutenir financièrement cette organisation. « La pauvreté n’est pas un péché, mais une tragédie ». Cependant, cela n’empêchera pas le site Web de poursuivre ses objectifs; et si nous nous unissons, nous l’écraserons, nous le gagnerons, non seulement sur ce site, mais aussi au Rwanda. Nous pouvons y parvenir en éliminant la cause de la pauvreté. Si nous continuons à mettre en commun toute l’énergie dont nous disposons (spirituelle, intellectuelle et manuelle) il ne fait aucun doute que nous gagnerons.
Nous vous souhaitons une bonne fin d’année 2011, un bon début, une bonne continuité et une bonne fin d’année 2012. Puissiez-vous être bénis avec de nombreuses bénédictions.
Que Dieu continue de protéger le Rwanda et les Rwandais.
Basomyi, bakunzi b’urubuga leprophete.fr
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda
Urubuga rwanyu www.leprophete.fr rwavutse le 1/1/2011. Mu rwego rwo guhimbaza umwaka rumaze rukora, tunejejwe no kubagezaho iki gitabo gikubiyemo zimwe mu nyandiko zabashimishije. Ni izitwa “Amabanga 77 ya politiki” zatangajwe kuri uru rubuga mu byiciro byose kuva muri Nyakanga kugera muri Nzeli 2011.
Uru rubuga rwatangiranye intege nke nk’undi mwana wese ukivuka. Mu gihe gito cyane ariko, rwarahagaze, rutangira kugendesha amaguru yombi ndetse no gukataza rutabanje gukambakamba. Rugeze ku mezi atanu, rwarashushiwe, rumara iminsi 3 mu gitanda, natwe ubwacu tugira ubwoba dukeka ko ibyarwo birangiye, rukaba rukenyutse. Rwaje kwijajara, ruroroherwa, rurakira, rubadukana ingoga n’impirita, none dore rurangije umwaka. Abarubona batangazwa no kumva ko rufite umwaka umwe gusa kuko mu gihararo no mu mikorere wagirango rufite nibura itanu.
Urubuga rwanyu nta muntu n’umwe rwigeze runigana ijambo. Kabone n’abatukaga abarushinze, bakababeshyera, bakabashyiraho n’iterabwoba. Ku bw’amahirwe, abo basomyi batabashaga kungurana n’abandi ibitekerezo bagahitamo gutukana, kubeshya no gukoresha iterabwoba bagiye bagabanya ubukana, kugeza ubwo muri Nyakanga 2011 banyonyombye, bakabura. Ntawamenye n’aho barengeye.
Muri uyu mwaka wa 2 rutangiye, urubuga www.leprophete.fr ruzakomeza intego rwiyemeje arizo :
- Guha Abanyarwanda Urubuga bavugiramo ibitekerezo byabo mu bwisanzure busesuye, ntawe uniganwa ijambo.
- Gutanga ibitekerezo byubaka biteza imbere : Ukwishyira ukizana kwa buri Muturarwanda, Demokrasi, Ubutabera, Uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Imibereho myiza y’abaturage mu migi no mu cyaro, Ubumwe n’ubwiyunge,… »
- Kwibanda ku mateka n’amategeko y’Urwanda, ari ay’ubu n’aya kera, hagamijwe kujijura Abanyarwanda , duhereye ku rubyiruko.
- « Gusesengura ibimenyetso by’ibihe » tugezemo, guhamagarira Abanyarwanda kungurana ibitekerezo ku gikwiye gukorwa turangamiye ejo hazaza.
Namwe rero basomyi, bakunzi barwo, Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda, nimukomeze murutere inkunga kuri ubu buryo : kurusoma, kurukunda, kurusomesha no kurukundisha abandi ; kurwoherereza inyandiko no kuvuga (kwandika) icyo mutekereza ku byo ruba rwatangaje (commentaires). Byaba byiza kandi habonetse abantu biyemeza kujya bafata inyandiko rwatangaje mu rurimi uru n’uru (ikinyarwanda, igifaransa cyangwa icyongereza), bakazihindura mu zindi ndimi, kugirango abatazi rwa rurimi inyandiko y’umwimerere irimo nabo bashobore kugira icyo bamenya ku migendekere y’igihugu cyacu cyiza, u Rwanda rwatubyaye.
Ntitwiriwe twibutsa ababyifuza kandi babishoboye ko bashobora no gutera uru rubunga inkunga y’amafaranga. “Ubukene si icyaha, ariko ni icyago”. Icyakora ntibuzabuza urubuga gukomeza intego zarwo ; kandi dushyize hamwe, twabuhashya, tukabutsinda rwose, atari kuri uru rubuga gusa, ahubwo no mu Rwanda. Ibyo twabigeraho dukuraho igitera ubwo bukene. Nidukomeza gushyira hamwe ingufu zose dufite (iz’amikoro, iz’ubwenge n’iz’amaboko) nta gushidikanya ko tuzatsinda.
Tubifurije kurangiza neza umwaka wa 2011, gutangira, gukomeza no kuzarangiza neza uwa 2012. Uzababere uw’amata, ubuki n’imigisha myinshi.
Imana ikomeze irinde u Rwanda n’Abanyarwanda.